Imitego y'inyamaswa 5600 yabonetse muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe mu 2023 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe ku wa 29 Nyakanga 2024, mu bikorwa by'ubukangurambaga byateguye na Pariki y'Igihugu ya Nyungwe mu bice bitandukanye by'iyi Pariki birimo Kitabi muri Nyamagabe, Banda muri Nyamasheke na Bweyeye aho bwasorejwe.

Bimwe mu byibanzweho muri ubu bukangurambaga, harimo gushishikariza abaturiye Pariki kwirinda ibikorwa biyangiza nko kujya guhigamo inyamaswa, guhakuriramo ubuki kuko biteza inkongi, gucukuramo amabuye y'agaciro no kujya kwahiramo ubwatsi bw'amatungo.

Agaruka ku ngingo y'ubuhigi, Umuyobozi Wungirije w'Ishami Rishinzwe Ubushakashatsi no Kurengera Urusobe rw'Ibinyabuzima muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, Ntibabarira Jean Pierre, yavuze mu 2023, mu bice bitandukanye bya Nyungwe habonetse imitego y'inyamaswa yatezwe na rushimisi mu igera ku 5601, ikintu avuga ko gihangayikishije cyane ku busugire bw'inyamaswa muri Pariki.

Aganira na IGIHE yagize ati "Mu 2023, ku gice cya Pariki giherereye ku Kitabi muri Nyamagabe, habonetse imitego 1223, i Bweyeye muri Rusizi, havumburwa imitego 2218, mu gihe mu gice cya Banda giherereye muri Nyamasheke haboneka imitego 2160. Ni ukuvuga ngo, iyo hatabagaho ubushishozi bw'abarinzi ba Pariki bacu, inyamaswa 5600 sirenga, zari ku murongo w'izigomba gupfa."

Yongeyeho ati "Iyi mibare tuvuga kandi ni iy'imitego abarinzi bacu babashije kubona, hari n'indi baba batabonye, ibishimangira ko ibikorwa by'ubukangurambaga bigikenewe mu baturage by'umwihariko ku rubyiruko kugira ngo abantu bakomeze kumva ko kizira kuvogera Pariki."

Ntibabarira yakomeje abwira abatuye i Bweyeye, ahasorejwe ubu bukangurambaga ko muri uyu mwaka wa 2024, mu mezi atandatu gusa, hamaze gutegurwa imitego 914 yatezwe n'abahigi baba bashaka kwica inyamaswa ziganjemo iziribwa nk'ifumberi n'izindi.

Yanagaragaje kandi ko hari abahigi 18 bafatiwe muri Nyungwe mu 2023. Muri bo, umunani ni abo mu gice cya Bweyeye, 10 bakaba abo muri Banda mu Murenge wa Rangiro, mu Karere ka Nyamasheke.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu bice bya Nyaruguru na Karongi bikora kuri Nyungwe ho ibikorwa byo kuyonona byacogoye,asaba n'ibindi bice gutera ikirenge mu cyabo.

Usibye imitego n'ubuhigo, ibindi byabangamiye Pariki ya Nyungwe mu 2023 harimo inkongi z'umuriro, aho hegitari zisaga 130 zakongotse mu bice bya Bweyeye na Kitabi.

Abaturage bakanguriwe kurushaho gusigasira urusobe rw'ibidukikije biri muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, kuko inyungu ziyivamo zizakomeza kwiyongera uko imyaka itaha.

Nk'ubu mu mwaka wa 2023, nibura miliyoni 818 Frw zakoreshejwe mu gutera inkunga imishinga y'iterambere mu turere 5 dukora kuri Nyungwe ari two Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Nyaruguru na Nyamagabe.

Mu bikorwa byibanzweho harimo kubaka amashuri, guteza imbere ubuhinzi, ubworozi, kubaka amavuriro no kuzamura za koperative.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko ba rushimisi muri Pariki ya Nyungwe bagize uruhare mu kuzimira kw'inyamaswa zirimo inzovu n'imbogo.

Gusa Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'ikigo cyita kuri iyi Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, Nyungwe Management Company (NMC), barateganya kongera kuzacirira izi nyamaswa zikagaruka muri Pariki kugira ngo zongere kugira uruhare mu kuringaniza ubusugire bw'urusobe rw'ibinyamuzima.

Uduce duturiye Pariki ya Nyungwe dukomeje gutezwa imbere biturutse mu mafaranga ava mu basura Pariki ya Nyungwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imitego-y-inyamaswa-5600-yabonetse-muri-pariki-y-igihugu-ya-nyungwe-mu-2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)