Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'abana b'abajenosideri ryiyise Jambo asbl ryashinzwe rigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa n'ababyeyi babo, ryihishe mu mwambaro w'ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu maze bwamagana ibyo Abanyarwanda abahisemo mu matora aheruka y'umukuru w'igihugu naya badepite.

Ntabwo twagaruka kubyo Jambo asbl ivuga ishimagiza ko Ingabire ariwe ukwiriye kuyobora u Rwanda ahubwo twakwibutsa impamvu yiri tsinda. Mu kwezi kwa Gicurasi 1994, Leta yakoraga Jenoside yibutse ko izabibazwa n'Umuryango Mpuzamahanga maze bategura uko bazayihakana. Babanje gutegura ko bazavuga ko Abahutu n'Abatutsi basubiranyemo bakicana kubera ihanurwa ry'indege gusa basanga bidafatika ahubwo bemeza ko nta bantu bishe ahubwo bahunze.

Mu nyandiko y'inama y'icyahoze ari Segiteri Rusiza yabaye taraiki 12 Kamena 1994 mu karere ka Rubavu kubu habaye inama ya Segiteri maze abayitabiriye babwirwa ko hari Komisiyo igiye kuza kubaza uko abatutsi bapfuye (ntabwo imvugo yuko bishwe yakoreshwaga) maze abayobozi bitabiriye iyo nama basabwa ko aho umututsi wese yari atuye bagomba gusenya inzitiro mu rwego rwo kugaragaza ko nta ngo zahabaga. Ikindi abayobozi basabwe kumvisha abaturage kumenyera imvugo ivuga ko abatutsi batishwe ahubwo bahunze bakajya muri Zaire (Congo Kinshasa yubu) amasambu yabo akaba afitwe na Komine.

Iyi mvugo ya Leta y'abicanyi niwo murage Jambo asbl yahawe kugirango ikomeze umugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi; kuvuga ku matora ni ukujijisha. Gusa igishekeje ni uko muri abo bashinze Jambo asbl banayikuriye harimo abahungu babiri ba Mbonyumutwa gusa mushiki wabo Maryse Mbonyumutwa yarenze iyo politiki ni Rweyemezamirimo mu Rwanda akaba arinawe wakoze imyinshi mu myenda yamamaje umukandinda wa RPF Paul Kagame. Ntarirarenga u Rwanda rwafunguye amarembo upfa guhinduka ukareka ingengabitekerezo ya Jenoside.  Ni benshi bahindutse ubu bari muri RPF Inkotanyi.

Tubibutse abagize umuryango wa Jambo wihebeye guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bayobozi baryo ba kera harimo Placide Kayumba, ari na we washinze akabanza no kuyobora Jambo Asbl. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wabaye Su-Perefe wa Gisagara, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2010 yakatiwe na ICTR gufungwa imyaka 25. Yahamijwe kuba yarayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kabuye, ahaguye abatutsi basaga 30000. Nyamara akimara gukatirwa, umuhungu we yanditse kuri Twitter ko ari umwere.

Hari kandi Natacha Abingeneye akaba umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana wabaye Minisitiri w'Ubucuruzi akaba n'Umurwanashyaka wa MRND. Muri Kamena 2005 yahamagajwe na ICTR, aza gupfa urubanza rwe rutarangiye.

Harimo kandi Gustave Mbonyumutwa, umuhungu w'umugabo wakurikiranweho n'inkiko Gacaca kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Shingiro Mbomyumutwa, akaba umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa uri mu bashinze MDR Parmehutu, wanabaye Perezida w'u Rwanda mu 1961.

Shingiro Mbonyumutwa yabaye umuyobozi w'ibiro bya Jean Kambanda wari Minisitiri w'Intebe muri Leta y'Abatabazi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gustave Mbonyumutwa yanabaye umutangabuhamya ushinjura mu rubanza rwa Matayo Ngirumpatse wari Perezida w'Ishyaka MRND mu gihe cya Jenoside, waburaniye i Arusha.

Mu bagize Jambo Asbl kandi habamo na Liliane Bahufite, umukobwa wa Colonel Bahufite Juvenal wayoboye ubwicanyi mu yari Gisenyi mu 1990-1993. Uyu ni nawe wari umuvugizi w'ingabo zakoze Jenoside, ubwo zahungiraga muri Zaire.

Harimo na Laure Nkundakozera Uwase, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Jambo Asbl, anaba umwanditsi mukuru wa Jambo News akoranaho na Ruhumuza Mbonyumutwa. Uyu ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera, wahamijwe n'Inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyina Agnès Mukarugomwa yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND.

Muri iki gihe Jambo asbl iyoborwa na Robert Mugabowindekwe. Uyu ni umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Habyarimana. Ubwo zari zisumbirijwe, Lt Col BEM Rwabalinda yoherejwe i Paris hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 1994, guhura n'abayobora igisirikari cy'u Bufaransa.

The post Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/impamvu-jambo-asbl-ntacyo-ikwiye-kuvuga-ku-matora-yabereye-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impamvu-jambo-asbl-ntacyo-ikwiye-kuvuga-ku-matora-yabereye-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)