Impamvu u Rwanda rudategetswe gusubiza amafaranga rwahawe n'u Bwongereza muri gahunda y'abimukira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amasezerano hagati y'u Bwongereza n'u Rwanda yo kurwoherezamo abimukira yashyizweho umukono bwa mbere mu 2022, aza kuvugururwa mu Ukuboza 2023 hongerwamo zimwe mu ngingo zari zigamije kuziba ibyuho byagaragajwe n'Urukiko rw'Ikirenga mu Bwongereza.

Gusa kuva habaho impinduka muri Guverinoma y'iki gihugu ku wa 5 Nyakanga 2024, Minisitiri w'Intebe mushya, Sir Keir Starmer, yavuze ko ibyo kohereza abimukira mu Rwanda bigomba guhagarara hagashakwa ibindi bisubizo.

Kuri ubu ikibazo cyibazwa na benshi ni uko bizagenda ku mafaranga agera kuri miliyoni 270 z'ama-pound u Bwongereza bwari bumaze guha u Rwanda mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda.

Dr. Uwicyeza yavuze ko u Rwanda rudategetswe kuyishyura, ati "Nta tegeko ryo gusubiza amafaranga. Tuzakomeza ibiganiro. Gusa birumvikana ko nta tegeko kuri buri ruhande, ryo gusaba cyangwa gusubiza amafaranga."

The Telegraph yatangaje ko aya masezerano akubiyemo ingingo ivuga ko mu gihe cyo kuyasubika, u Bwongereza bugomba kubimenyesha u Rwanda mbere y'amezi atatu, ikintu kitari cyakorwa magingo aya.

Gusa Dr. Uwicyeza yavuze ko u Rwanda rwakurikiranye impinduka muri Guverinoma y'u Bwongereza, ati "Twamenye icyemezo cy'u Bwongereza cyo kwikura mu masezerano."

Yashimangiye ko u Rwanda rwumva neza ko politiki z'ibihugu zishobora guhinduka bitewe n'imiterere ya za Guverinoma, gusa ashimangira ko aya masezerano yari yasinywe mu izina ry'ibihugu byombi.

Ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi byandika kuri iyi ngingo bikoresha imvungo 'Rwanda Deal' ndetse Dr. Uwicyeza yavuze ko ibi byateye urujijo, abantu bagakeka ko aya yari amasezerano y'u Rwanda kandi atari ko bimeze bityo bamwe bakabiheraho baruvuga nabi.

Yasobanuye ko ibi atari byo kuko u Rwanda rwinjiye muri iyi mikoranire n'u Bwongereza mu gukemura 'ikibazo cy'u Bwongereza.'

Dr. Uwicyeza yahamije ko u Rwanda rwashoye imbaraga nyinshi mu kubahiriza aya masezerano, rukora ibisabwa byose ku ruhande rwarwo.

Amakuru avuga ko iyo bigenda neza, abimukira ba mbere bashoboraga kugera mu Rwanda mu mpera z'uku kwezi.

Yanenze Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR ryahereye kera rirwanya amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda nyamara ryo risanzwe rikorana n'u Rwanda mu gufasha abimukira n'impunzi baturuka muri Libya.

Ati 'Dukorana n'imiryango itandukanye ngo tuvane abantu mu bihugu nka Libya bagahabwa amahirwe y'imibereho mu Rwanda. Ntibyumvikana ukuntu u Rwanda rwaba igihugu gitekanye ku bimukira bamwe [mu gihe] ku bandi ruba rudatekanye bitewe n'igihugu baturutsemo.'

Leta y'u Bwongereza ivuga ko kwikura muri aya masezerano bizatuma izigama miliyoni 75 z'ama-pound, ayo akaba azakoreshwa mu gushaka ibisubizo by'abimukira, birimo kongera imbaraga inzego zishinzwe kurinda umupaka, gukaza ibihano ku bagira uruhare mu kugeza abimukira mu Bwongereza, kongera imbaraga z'urwego rw'ubutasi rushinzwe gushakisha aba bantu n'ibindi bitandukanye.

Iyi Leta kandi yatangaje ko hagiye gukorwa igenzura ku mafaranga yagombaga gukoreshwa muri iyi gahunda, aho byitezwe ko ibizarivamo bizashyirwa hanze mbere y'uko uku kwezi kurangira.

Guverinoma y'u Bwongereza kandi ishobora gutanga indishyi ku bimukira 200 bari barateguwe kuzanwa mu Rwanda, nyamara iby'iyi gahunda bitari byakagiye mu buryo neza, aba bakaba baratangiye gutegurwa muri Gicurasi uyu mwaka.

Dr Doris Uwicyeza Picard yatangaje ko u Rwanda rudakwiye kureberwa mu ndorerwamo y'amasezerano kuko ari igihugu gifite abaturage na politike zacyo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ni-igihugu-gifite-abagituye-si-amasezerano-dr-uwicyeza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)