Impinduka mu mibereho y'abagore b'i Rusizi biyeguriye ubuhinzi bwa kawa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 1992 nibwo abagore 15 bo mu yahoze ari komine Gishoma bagize igitekerezo cyo gutangira guhinga kawa y'umugore. Icyo gihe begereye ubuyobozi bwa komine bubaha isambu yari iya Leta batangira bateramo ingemwe 200 za kawa.

Nyuma y'imyaka ibiri batangiye, mu Rwanda hahise haba Jenoside yakorewe Abatutsi ikoma mu nkokora ubuhinzi bwabo ndetse na bamwe mu bagore bagize iyi koperative baricwa.

Jenoside imaze guhagarikwa na FPR Inkotanyi aba bagore barongeye barisuganya babyutsa koperative yabo, Leta y'ubumwe ibongerera ubumenyi binyuze mu mahugurwa inaborohereza kubona imbuto n'imiti bituma babasha kongera umusaruro.

Mu kiganiro Umuyobozi wa COPODCA, Mukasine Dative yagiranye na IGIHE, yavuze ko nyuma yo kubona ko kawa y'umugore ikunzwe ku isoko mpuzamahanga bashyize imbaraga mu kongera umubare w'ibiti mu rwego rwo kongera n'umusaruro byatumye bava ku biti 200 ubu bageze ku biti 2500 ndetse bafite intego yo gukomeza kubyongera bikagera ku 5000.

Ati 'Ibyo twagezeho ni byinshi cyane. Koperative itangira abanyamuryango Ejo Heza, ikabatangira mituelle de sante, ikanatuguriza abanyeshuri'.

Iyi koperative igizwe n'abagore 35 bo mu murenge wa Gashonga n'umwe wo mu murenge wa Nzahaha, igeze ku rwego rwo gusarura toni zirenga ebyiri.

Iyo ari ku mwero, aba bagore barasarura bakagurisha umusaruro wabo mu ruganda rutunganya kawa rwa Gashonga, rukazabishyurira rimwe ikawa zihunduye.

Iyo amafaranga amaze kugera kuri konti barabanza bagakuramo ayo bazakenera mu kwita ku ikawa n'azasigara kuri konti asigaye bakayagabana, buri umwe agatahana ibihumbi 100Frw.

Iri gabana riba kabiri mu mwaka, mu kwezi kwa 8 no mu kwezi kwa 12, ariko hari ubwo banyuzamo bakagura amatungo magufi buri wese agahabwa itungo ryo kujya korora.

Mukasine uyobora iyi koperative we ku giti cye afite ibiti 500 ndetse aherutse no kwitabira inama yiga ku buhinzi bwa kawa yabereye i Dubai.

Ati "Inama nagira abandi bagore ni uko bakwitabira guhinga ibihingwa ngengabukungu kuko iyo nza kuba mpinga ibijumba ntabwo byari kuzangeza muri Ethiopia n'i Dubai".

Sustainable Growers Rwanda, iherutse guha aba bagore amahugurwa yo kwita kuri kawa kuva ari urugemwe kugeza igeze mu gikombe. Kuri ubu aba bagore uko 36 bazi kwitunganyiriza kawa iwabo mu ngo bakayinywa.

Mukantaganzwa Josephine wagiye muri iki koperative akiri umugeni avuga ko mu byo ubuhinzi bwa kawa bumaze kubagezaho harimo kuba basigaye baryama kuri matera, kwambara inkweto n'imyenda bigezweho mu gihe mbere batarajyamo bararaga ku bishangara.

Ati 'Nta mugore ukiryama ku bihunda (ibishangara), matora iyo yashaje uza muri koperative bakaguha amafaranga ukajya kugura indi. Ntushobora kwambara umwenda mubi. Umwana ntashobora kurwara ngo ahere mu nzu kuko koperative idutangira mitiweri. Ikindi noroye inka nakuye mu ikawa'.

Mukarukaka Gaudence watangiranye n'iyi koperative mu 1992 avuga ko mu byo ubuhinzi bwa kawa bwamufashije harimo kurihira abana amashuri, kwiyubakira inzu, kugura imyenda, gutanga ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza n'ibindi.

Ati 'Mfite imyaka 75, ntarajya muri iyi koperative sinari nzi kwambara neza ariko ubu narasirimutse'.

Kawa y'umugore ihingwa, ikanatunganywa ukwayo ibituma iyo igeze ku isoko mpuzamahanga igurwa amafaranga menshi n'abafite intego yo guteza imbere abagore bo muri Afurika.

Abagore bahinga kawa bo mu karere ka Rusizi bavuga ko yabafashije kwiteza imbere no gusirimuka
Guhurira hamwe muri koperative bituma bitinyuka bakungurana ibitekerezo
Mukarukaka umaze imyaka 32 ahinga kawa avuga ko amafaranga yakuyemo yamufashije kubaka inzu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-mibereho-y-abagore-b-i-rusizi-biyeguriye-ubuhinzi-bwa-kawa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)