Impungenge ku bwinshi bwa 'satellites' ziri mu Isanzure - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabishingiye ku kuba uko bwije n'uko bukeye hari izoherezwayo, ibintu bimaze gufata indi ntera kuko ibihugu bimwe bibikora nk'amarushanwa.

Kugeza mu ntangiriro za Gicurasi 2024, habarurwaga 'satellites' 9,900 ziri mu Isanzure.

Ku wa 24 Nyakanga 2024, Urubuga Orbiting Now rwagaragazaga ko mu 2024 gusa hamaze koherezwa ibyogajuru inshuro 134.

Muri izo 'satellites' zose; 84% zari mu ntera ya kilometero ziri hagati ya 500 na 1000 uvuye aho ikirere cy'Isi kirangirira. Izingana na 3% ziri mu ntera iri hagati ya kilometero 5000 na 15 000; na ho 12% ziri mu ntera ya kilometero 36 000.

Umubare munini muri zo (izirenga 3,100), zifasha mu by'itumanaho, izindi zigafasha mu guteza imbere ikoranabuhanga n'ubushakashatsi.

Kugeza ubu Leta zunze Ubumwe za Amerika ni zo zifite 'satellites' nyinshi mu Isanzure (zirenga 2900), u Bushinwa ni ubwa kabiri (hafi 500), u Bwongereza ni ubwa gatatu (450), u Burusiya ni ubwa kane (izirenga 160), na ho u Buyapani ni ubwa gatanu bufite 90.

McDowell yagize ati 'Imyaka itanu cyangwa 10 uhereye none, tuzaba dufite 'satellites' ziri hagati y'ibihumbi 20 n'ibihumbi 100, kandi simpamya ko kuri ibyo bihumbi 100 ibintu bizaba bikigenda neza mu buryo butekanye.'

Mu myaka 10 ishize, habarwaga ko 'satellites' zari mu Isanzure zitarenga 1000.

Haratekerezwa ko mu myaka 10 iri imbere 'satellites' ziri mu Isanzure ryo hafi y'Isi zonyine zizaba zibarirwa mu bihumbi amagana.

Inzobere zitanga umuburo ko ibyo bizatuma Isanzure ryo hafi y'Isi ribamo uruvunganzoka rwa 'satellites', ibishobora kuzateza ibyago byo kuba zanagongana n'ibindi biri mu Isanzure.

Nka Sosiyete ya SpaceX y'Umuherwe Elon Musk igaragaza ko 'satellites' zayo zoherejwe mu mushinga wa Starlink ugamije kugeza internet yihuta mu bihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda, ivuga ko zihabwa ububasha bwo kwirinda kugongana n'ibindi bintu inshuro 350, mu myaka itanu ziba zigomba kumarayo zikora.

Gusa Umushakashatsi Hugh Lewis wo mu Bwongereza, asobanura ko izo nshuro z'ubwirinzi zidahagije kuko zashira vuba, akagenekereza ko nibura zagombye kuba zigera kuri miliyoni muri iyo myaka itanu.

SpaceX kugeza ubu ni yo sosiyete ifite imishinga migari kandi myinshi mu Isanzure, kuko uretse uwo gukwirakwiza internet yihuta hirya no hino ku Isi, ifite n'undi wo gutuza abantu ku yindi mibumbe. Ni umushinga uri mu ntego z'ishingwa ryayo mu 2002.

Urwego rw'Abanyamerika rushinzwe iby'Isazure, NASA, rwiyambaza kenshi SpaceX aho rukomeye.

Niba SpaceX ishobora gufatwa nk'aho ari yo sosiyete ifite ikoranabuhanga riteye imbere mu by'Isanzure kurusha izindi, ikaba itarabasha kuzuza ibyo inzobere zisaba kugira ngo ubwoba bw'uko 'satellites' zagonganira mu Isanzure bushire, nta kabuza impungenge zizakomeza kwiyongera.

Mu Isanzure hamaze kugera satellites nyinshi ndetse zizakomeza kwiyongera mu minsi iri imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-bwinshi-bwa-satellites-ziri-mu-isanzure

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)