Impungenge kuri Boeing Starliner, icyogajuru cyagombaga kumara icyumweru mu Isanzure kimazeyo amezi abiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi nama zirasesengura ibyavuye mu igeragezwa riherutse gukorerwa kuri 'White Sands Test Facility' muri Leta ya New Mexico, hoherezwa icyogajuru mu buryo bumwe n'ubwo Boeing Starliner yoherejwemo, ngo harebwe ibibazo bishobora kukibaho.

Boeing Starliner yoherejwe bwa mbere mu Isanzure itwaye abashakashatsi babiri ba NASA ku wa 5 Kamena 2024.

Butch Wilmore na Suni Williams ni bo bakigiyemo, mu igerageza rya nyuma ryitezweho kwemeza niba gifite ubushobozi bwo kuzajya gikura abantu ku Isi kikabajyana kuri site ikorerwaho ubushakashatsi mu Isanzure izwi nka 'International Space Station (ISS)', cyangwa kigacyura abariyo.

Byari byitezwe ko iri gerageza nirigenda neza, Boeing Starliner ihita yemererwa gukora ingendo zihoraho zijya n'iziva mu isanzure, hafi y'Isi cyangwa kuri ISS.

Gahunda yari uko iryo gerageza rimara icyumweru, icyogajuru kigahita kigaruka ku Isi.

Gusa igaruka ryacyo ryasubitswe kenshi, hatangwa ubusobanuro budahwitse bw'impamvu kitagaruka kuko cyoherezwa hari hatangajwe ko gifite uburyo bwatuma kigaruka bitunguranye hagize ikibazo guhurirayo nacyo.

Ku ikubitiro byari biteganyijwe ko Boeing Starliner yagombaga kuba yagarutse ku Isi ku wa 14 Kamena 2024.

Nyuma y'aho NASA yatangaje ko icyo cyogajuru kizagaruka ku Isi ku wa 26 Kamena 2024, ariko nabyo biza guhindurwa, hatangazwa ko kizagaruka muri Nyakanga 2024, gusa yirinda kwemeza umunsi nyirizina.

Iyo tariki yaje kwimurwa biturutse ku makuru ajyanye n'ibibazo icyogajuru cyagize ubwo cyoherezwaga, yasesenguwe n'abashakashatsi ba NASA n'aba Boeing.

Mu kongera gusubika itariki ya kabiri byari biteganyijwe ko icyo cyogajuru kizagarukiraho, NASA yasobanuye ko irimo gusesengura byimbitse ayo makuru ifite.

Igikomeje gutera impungenge ku gusubika igaruka rya Boeing Starliner, ni uko icyo cyogajuru cyabariwe iminsi 45 yonyine kigomba kumara mu Isanzure, kuri ISS.

Iyo minsi yatangiye kubarwa uhereye ku wa 6 Kamena 2024, ikaba yararangiye ku wa 21 Nyakanga 2024.

Ni ukuvuga ko iminsi cyagombaga kumarayo yarangiye, ibyongera ibyago by'uko iryo gerageza ryagenda nabi.

Kugenda nabi kw'iryo gerageza ni igihombo gikomeye kuri NASA na Boeing muri uwo mushinga bibarwa ko ufite agaciro ka miliyari 1.5$.

Byasubiza inyuma urugendo rwo kwemerera Boeing Starliner gukora ingendo zijya n'iziva mu Isanzure, mu gihe icyizere cyari kimaze kuba cyose ko izo ngendo zatangira mu myaka ya vuba.

Haracyategerejwe umwanzuro NASA na Boeing baza gutangaza ko bafashe, by'umwihariko ukuntu bari bukure abo bashakashatsi mu Isanzure.

Boeing Starliner imaze amezi abiri mu Isanzure kandi yaragombaga kumarayo icyumweru kimwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-kuri-boeing-starliner-icyogajuru-cyagombaga-kumara-icyumweru-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)