Impuruza ku bihugu birimo n'u Rwanda ku modoka zifite 'airbag' za Takata ziri kwica abantu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buryo busanzwe mu modoka habamo ibintu bimeze nk'ibipirizo biba biri hafi y'ibyuma bishobora kwangiza uri mu modoka nk'uyitwaye mu gihe cy'impanuka, byagenewe kumurinda.

Akenshi izo 'airbags' ziba ziri kuri 'Volant' n'ahandi hakomeretsa umuntu nko ku ntebe.

Iyo imodoka igiye kugongana n'indi cyangwa igihe kugonga ikintu, bya bipirizo bihita byihanga umwuka ku buryo imodoka nigonga, uyirimo ashobora kurindwa.Ibyo bipirizo bihagwa n'utumashini twabugenewe..

Izo mashini zishyira umwuka muri izo 'airbags' zikemangwa ni izakozwe n'Uruganda rwa Takata Corporation rwo mu Buyapani.

Birumvikana ko inganda zikora imodoka zajyaga kugurira urwo ruganda mu gihe zigiye gushyira hanze imodoka nshya.

Icyakora ku bwo gukora ibikoresho bitujuje ubuziranenge byica abantu aho kubakiza, mu 2017 uruganda rwarahombye bijyanye n'uko ibikoresho byarwo byagarurwaga ku bwinshi n'inganda zikora imodoka zitandukanye.

Imitungo ya Takata yegukanywe na Key Safety Systems, ikigo gishamikiye ku kindi cy'Abashinwa cyizwi nka Ningbo Joyson Electronic, cyaje kije gukemura ibyo bibazo.

Nubwo cyafunze imiryango, ibyo bikoresho cyakoze biracyahari ndetse biracyakoreshwa, ari yo mpamvu iyo Komisiyo ya COMESA, yaburiye ibihugu birimo n'u Rwanda, ikabisaba kwigengesera.

Ibyo bihugu byabwiwe ko ibyo bikoresho byagize uruhare mu mfu z'abantu 22 n'abarenga 180 barakomereka bikabije.

Ni impuruza Komisiyo ya COMESA yatanze ishingiye ku itangazo Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe umutekano wo mu muhanda, (National Highway Traffic Safety Administration : NHTSA) cyashyize hanze kuri ibyo bikoresho.

NHTSA yavuze ko mu bihe bitandukanye izo mashini cyangwa izo pompe za Takata zihaga umwuka n'imbaraga nyinshi, zigaturika, bitewe no kuguma ahantu hashyushye cyane.

Ibyo bituma ibyuma byazo binyura muri ya 'airbag' kuko biba bifite ubukana bukomeye, bikaba byakomeretsa uri mu modoka cyangwa bikamwica nk'uko bimaze kugaragara.

Hagaragazwa ko imodoka zakoranywe bene izo mashini zirimo izakozwe kuva mu 2002 kugeza mu 2015.

Kugeza muri Mutarama 2024, inganda zikora imodoka zimaze gusubiza imashini zakozwe na Takata zirenga miliyoni 100 ku bw'ubuziranenge buri hasi bwazo.

Ikindi Komisiyo ya COMESA yashingiyeho ni itangazo NHTSA yashyize hanze muri Gicurasi 2024, ribuza ba nyir'izo modoka zifite ibyo bikoresho kuzitwara.

Ni imodoka nka Toyota RAV4 zakozwe mu 2004 na 2005, Corolla, Nissan Sentras, Nissan Pathfinders, Honda Accords, Honda Civics, Honda Odyssey na Honda Pilot.

Icyakora Komisiyo ya COMESA igaragaza ko uwaba yaragize icyo kibazo, cyangwa akaba afite ikindi yabaza, yakwegera ibiro byayo biri mu bihugu binyamyuryango bya COMESA kugira kugira ngo afashwe.

'Airbag' zigira uruhare rukomeye mu kurinda umuntu ko yakwangirizwa n'ibyuma by'imbere mu modoka mu bihe by'impanuka
Iyo iyo mashini ituritse ni uko bimera. Ibyuma bimena icyo gipirizo bikaba byakwinjira mu muntu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impuruza-ku-bihugu-birimo-n-u-rwanda-ku-modoka-zifite-airbag-za-takata-ziri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)