Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022 igaragaza ko ibigo bya Leta byabonye 'Ntamakemwa' mu byerekeye kuzuza ibitabo by'ibaruramari byavuye kuri 68% bigera kuri 92% mu 2023.
Mu bijyanye no kubahiriza amategeko byariyongereye bigera kuri 69% bivuye kuri 61% mu 2022, mu gihe kubyaza umusaruro amafaranga bahawe byo biri kuri 59% bivuye kuri 53% mu mwaka wari wabanje.
Muri rusange uturere 25 twabonye 'Ntamakemwa' mu gihe mu 2018 kuzamura nta karere na kamwe kabarizwaga muri iki cyiciro.
Ni raporo igaragaza ko nta faranga rya Leta na rimwe ryasohotse ridafite inyandiko isobanura impamvu yaryo.
Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024 ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari ku isuzumwa rya raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2023, abasenateri bagaragaje ko hari intambwe ikomeye yatewe mu gucunga neza imari n'umutungo by'igihugu.
Senateri Havugimana Emmanuel ati 'Iyo umuntu arebye n'ibyo asoma hirya no hino ni hake ubona mu bihugu amafaranga y'ingengo y'imari angana na 92% ashobora gusobanurwa neza icyo yakoreshejwe. Impamvu ni gahunda nziza Leta yacu yafashe, cyane cyane buriya ikintu cya mbere mbona gifitemo uruhare ni ukurwanya ruswa.'
'Hariho bake bashobora kuba barya ruswa ariko iyo ugereranyije n'ibihugu byose bya Afurika, ukareba n'umwanya igihugu cyacu kiriho mu byerekeye kurwanya ruswa ubona bishimishije. Kubera ko ayo mafaranga ya Leta ubundi akunda kuburira mu kuyakoresha ibintu bitateganyijwe cyangwa se ugasanga abayashinzwe barayanyereje bayashyize mu mifuka yabo, nta kintu ashoboye kumarira umuturage'
Senateri Havugimana yavuze ko kuba nta jambo 'agahomamunwa' rikigaragara muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ari ibyo kwishimira.
Ni mu gihe kuri Senateri John Bonds Bideri, yavuze ko mu myaka yashize raporo z'uturere zitabaga zishimishije na gato ariko ubu hari intambwe yatewe, ndetse n'ibigo bya Leta bikora ubucuruzi mu mu 2021/22 ibyabonye Ntamakemwa byaravuye kuri 41% bigera kuri 77.%.
Ati 'Muri rusange twavuga ko ingeso yo gusesagura umutungo wa Leta igenda icika. Ikindi ni uko ubushobozi bw'inzego za Leta n'ibigo bya Leta mu gucunga imari n'umutungo bya Leta bwagiye bwiyongera. Biragaragaza ishoramari igihugu cyakoze kugira ngo ubushobozi bwubakwe kugira ngo imari icungwe neza.'
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yagaragaje ko ahabayeho impinduka mu micungire myiza y'umutungo w'igihugu byagiye bituruka ku mavugurura yakozwe bityo n'ahandi bitarakemuka hakorwa impinduka.
Ati 'Impamvu hari impinduka ku birebana n'imicungire myiza y'umutungo mu turere twakwibukiranya ko na ho habaye amavugurura ku birebana na Njyanama, uburyo ijyaho, uburyo igomba gukora n'ibindi umuntu akaba yavuga ko ari umusaruro w'aya mavururwa. Bikaba bituma rero ntekereza ko n'ahandi komisiyo yagaragaje ko hari intambwe igomba guterwa naho hakwiye amavugururwa.'
Yashimangiye ko ibigo bimwe bidafite inama z'ubutegetsi bikwiye kuzigira kandi n'ibigenderwaho bashyirwaho bikanozwa kuko imiyoborere y'ibigo ari ingenzi cyane mu kugera ku iterambere.
Senateri Nkusi Juvenal yavuze ko hari ibigo nka Rwanda Polytecnic, RAB, WASAC n'ibindi bitaburagamo ibibazo by'imicungire y'umutungo wa Leta ariko ubu bigaragara ko impinduka zabikozwemo haba mu rwego rwa politike n'imiyobore zatanze umusaruro.
Ati 'Muri raporo y'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ijambo ryitwa Agahomamunwa ntabwo tukirisanzemo. Ikindi ni uko nta mafaranga ya Leta yasohotse hatari inyandiko ziyasobanura. Ubu ifaranga rya Leta ushobora kurikirana ukareba inyandiko ukareba dosiye yaryo aho riri hose.'
Abasenateri bagaragaje ko ibikorwa byishyurwa amafaranga y'umurengera byagabanyutse cyane, basaba ko nta faranga na rimwe rikwiye gusohoka rigiye kugura ibyo ritagenewe.
Mu bugenzuzi bukumira Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yakoze yagaragaje ko hari miliyari 6.9 Frw yari kunyerezwa asaba ibigo gukosora amasezerano yagaragaragamo.
Amafoto: Kwizera Remy Moses