Imyanya y'Inteko Ishinga Amateko y'u Rwanda izasaranganywa ite? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amajwi y'agateganyo mu matora y'Umukuru w'Igihugu agaragaza ko Paul Kagame wari watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi yatsindiye kuyobora u Rwanda agize amajwi 99.18%

Mu gihe Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda yagize 0.50% naho Mpayimana Philippe wiyamamaje nk'umukandida wigenga agira amajwi 0.32%.

Komisiyo kandi igaragaza ko mu matora y'abadepite, mu batoye, Umuryango FPR Inkotanyi n'imitwe ya politike bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byagize amajwi 68.83%.

PL yagize 8.66%, PSD igira 8.62%, PDI igira 4.61%, DGPR-Green Party yo igira 4.56% naho PS Imberakuri ifite 4.51%.

Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk'umukandida wigenga yagize 0.21%.

Hari ihame ry'uko ugize munsi y'amajwi angana na 5% by'abatoye ataba yemerewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, iyo biguma gutyo byari bivuze ko amashyaka ya PDI, DGPR-Green Party-Rwanda na PS Imberakuri atari kujya mu Nteko.

Icyakora mu kiganiro n'itangazamakuru, cyabaye nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza yatangaje ko hazabaho guhwanisha, bituma amashyaka afite amajwi ane n'ibice agira 5%, bityo na yo yemererwe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

Ati 'Nubwo mwabonye hari abagize amajwi ane n'ibice bitanu, bitandatu, biriya ntibifatwa ko imitwe ya politiki itabonye 5%, kuko ari imyanya ibarwa mu muntu. Ntabwo tubara nk'igice, ahubwo twegeranya n'umubare w'imbumbe bikaza kuba gatanu ku ijana ituma ajya mu isaranganya ry'imyanya ihatanirwa.'

Intebe zizasaranganywa zite?

Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite, igira abayigize 80. Ni ukuvuga 24 batorwa mu kiciro cy'abagore, babiri batorwa mu cyiciro cy'Urubyiruko n'umwe utorwa mu cyiciro cy'abafite Ubumuga, bakiyongera ku badepite 53 b'imyanya itererwa mu buryo butaziguye.

Bijyanye n'uko abo bo mu byiciro byihariye nta mashyaka baba bahagarariye bivuze ko ziriya ntebe 53 zigomba gusaranganywa bijyanye n'amajwi ishyaka ryagize.

Kugira ngo ubone umubare w'intebe buri mutwe wa politiki watsindiye, ufata amajwi ku ijana uwo mutwe wabonye, ugakuba n'intebe zose zitorerwa aho kuri iyi nshuro ari 53.

Nukora imibare neza ugafata amajwi 68.83% y'Umuryango FPR-Inkotanyi ukayakuba n'intebe 53 zihatanirwa urasanga ari intebe 36,47, mu gihe ufashe amajwi ya PL angana na 8,66% ukayakuba na 53 ubona intebe 4,58, wabikora uko ku majwi 8.62% ya PSD ukabona intebe 4,56.

Imibare nk'iyo nuyikora ku majwi 4,61% ya PDI urabona 2,44, naho 4,56% ya Green Party urabona intebe 2,41 mu gihe nufata 4,51% ya PS Imberakuri urabona 2,39.

Nubwo Ishyaka ryagize ibice byinshi inyuma y'ibizima ari ryo baheraho baha intebe zasagutse nyuma y'isaranywa ry'amajwi, reka ibyo bice tube tubiretse, tuze kubigarukaho nyuma.

Aha turasanga ko Umuryango FPR-Inkotanyi uza kugira intebe 36, PL intebe enye, PSD enye na ho PDI, Green Party na PS Imberakuri buri shyaka ryegukane intebe ebyiri.

Nuteranya izo ntebe zose urasanga ari 50, ubone ko hasaguka intebe eshatu zigomba gusaranganywa ya mitwe ya politiki ifite ibice byinshi inyuma y'ibizima.

Izo ntebe eshatu zirasaranganywa PL, PSD na FPR-Inkotanyi kuko ari yo mitwe ya politike ifite ibice byinshi nyuma y'ibizima uko akurikirana.

Muri make Umuryango FPR-Inkotanyi wegukanye intebe 37, PL intebe eshanu, PSD eshanu, PDI ebyiri, Green Party ebyiri na PS Imberakuri ebyiri.

Ugereranyije n'amatora y'Abadepite ya 2018, ubona ko Imyanya y'Umuryango FPR-Inkotanyi yagabanyutseho intebe eshatu kuko ubushize zari 40 (yari iri kumwe na PDI yari yahawe intebe imwe none ubu ifite ebyiri).

Intebe za PL mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ziyongereyeho imwe, iza PSD, PS Imberakuri n'iza Green Party zagumye uko zari zimeze.

Umuryango FPR-Inkotanyi wegukanye imyanya 37 mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Ishyaka PL ryegukanye imyanya itanu mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'abaturage, PSD, ryeguganye imyanya itanu mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Green Party yegukanye imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI ryo ryegukanye imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
PS Imberakuri yegukanye imyanya ibiri mu Nteko Ishingamategeko y'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyanya-y-inteko-ishinga-amateko-y-u-rwanda-izasaranganywa-ite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)