Inama za Tom Close ku rubyiruko ruba muri diaspora ruterwa ipfunwe n'ibyaha by'ababyeyi barwo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tom Close yanasabye abaterwa ipfunwe n'ibyaha by'ababyeyi babo kureka kwikorera umutwaro utari uwabo bakigobotora iyo myumvire, ahubwo bagakosora ayo makosa bakaza kubaka u Rwanda rutagira uwo ruheza.

Uyu muhanzi akaba n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu gihugu mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC mu kiganiro yagirananye na One Nation Radio yasobanuye ko kunanirwa kwigobotora iyi myumvire ari uburwayi ndetse ahamya ko aba bana bakeneye kuganirizwa bakumva ko bafite uburenganzira ku gihugu cyabo.

Ni uburwayi yagereranyije no gukorera impanuka mu muhanda ukanzura kutongera kuwunyuramo kandi ukiwukeneye cyangwa kwanga kujya mu bitaro kwivuza ngo ni uko hari uwo uzi wabiguyemo.

Ati 'Iri ni uhungabana kandi rirumvikana, ushobora gukorera impanuka mu muhanda ukanga kongera kuwunyuramo, ukawuzinukwa, ni ihungabana, hari igihe umuntu arwara ntanabimenye ngo ajye kwivuza.'

'Niyo mpamvu ibiganiro nk'ibi bibaho, uwo ariwe wese wumva ameze atyo menya ko umubyeyi wawe adakwiriye gutuma utandukana na gokondo yawe, nta nubwo ihungabana wahuye naryo rikwiriye gutuma witandukanya na gakondo yawe.'

Yakomeje avuga ko ibi ari ukwiyikoreza umutwaro utari uwabo, agaragaza ko hari abameze nk'abo bari mu Rwanda kandi bari kwiyubaka biteza imbere n'igihugu cyabo.

Ati 'Niba umubyeyi wawe afite ibyaha yakoreye mu gihugu menya ko atari wowe wabikoze, hari abantu benshi bari mu bubaka igihugu bari imbere rwose kandi bafite ababyeyi bafite amateka nk'ayo kandi nta muntu ukibabonera muri iyo sura, kuguma muri ayo mateka ni ukwikorera umuzigo utagakwiye kwikorera.'

Tom Close yakomeje avuga ko aba bana bakwiriye gutekereza ku bana babyaye, bazabyara cyangwa abazabakomokaho badakwiye kwikorezwa imitwaro idakwiye kandi bafite igihugu kitabaheje.

Ati 'Kugira ngo ukunde umubyeyi wawe ntibivuze ko ugomba kwitwerera ibyo yakoze . Icyo njye navuga nta muntu mbona ukwiye kuvuga ngo se yakoze ibi narangiza abyitwerere yiyime amahirwe yo kugira igihugu.'

'Niba anashaka kujya muri politike, njye sindi umunya politike mbirebera aho ariko nzi neza ko buri wese ukenera gukora politike ifite umurongo udatandukanya Abanyarwanda atabibuzwa.'

Tom Close agaragaza ko u Rwanda rukeneye amaboko y'abana barwo mu rugendo rw'iterambere, bityo n'abajya hanze bajyayo bakiga ibyo basaruye bakaza kubyubakisha igihugu.

Kurikira ikiganiro kirambuye




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inama-za-tom-close-ku-rubyiruko-ruba-muri-diaspora-ruterwa-ipfunwe-n-ibyaha-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)