Indirimbo 5 zinjije abanyarwanda mu ntsinzi ya Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amatora y'umukuru w'Igihugu yahujwe n'ay'Abadepite yabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, abahanzi bashyigikiye Paul Kagame wa FPR Inkotanyi batangiye kubyina intsinzi ni mu gihe n'amajwi y'ibanze yasohotse agaragaza ko Perezida Kagame yatsinze.

Mu gihe Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko iby'ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Phillippe agira 0.32%, bamwe mu bahanzi bashyigikiye Pau Kagame wa FPR Inkotanyi batangiye gukora mu nganzo basohora indirimbo zo kubyina intsinzi.

Intsinzi ya Kagame ya Noopja

Umuhanzi Nduwimana Jean Paul wamenyekanye nka Noopja yashyize hanze indirimbo 'Intsinzi ya Kagame'.

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo yo kwishimira ibyavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu Paul Kagame asaba Abanyarwanda kwishimira ko amajwi yabo atabaye impfabusa.

Ati 'Intsinzi ya Kagame twayiyumvagamo, intsinzi ya FPR yari ntakuka, muze tubyine twidagadure twishimire iyi ntsinzi y'Abanyarwanda twese, muze tubyine twidagadure twishimire iyi ntsinzi y'Abanyarwanda twese.'

Twatsinze ya Danny Vumbi na Butera Knowless

Danny Vumbi afatanyije na Butera Knowless basohoye indirimbo nshya bise 'Twatsinze', yumvikanamo ubutumwa bw'uko bari kwishimira ibyavuye mu matora y'umukuru w'Igihugu.

Aba bahanzi batangiye kubyina intsinzi ya Paul Kagame na FPR Inkotanyi ni bamwe mu bari bamaze igihe bazengurukana nawe mu bikorwa byo kwiyamamaza byzengurutse Igihugu cyose.

Twatsinze ya Cyusa Ibrahim

Cyusa Ibrahim ni we muhanzi wabimburiye abandi gusohora indirimbo yo kubyina intsinzi cyane ko yayishyize hanze mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byari bigikomeje.

Itsinzi by Uncle Austin

Uncle Austin uri mu bahanzi bagendanye na Perezida Kagame mu rugendo rwo kwiyamamaza, yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo 'Intsinzi' yo kwishimira ibyavuye mu matora.

Uncle Austin uri mu bahanzi bari barakoze indirimbo yo kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, yabaye mu ba mbere batangiye kubyina intsinzi.

Komisiyo y'amatora iteganya kandi ko ibizava muri aya matora bizatangazwa by'agateganyo bitarenze tariki ya 20 Nyakanga, itangaze bwa nyuma ibivamo bitarenze ku ya 27 Nyakanga 2024.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/indirimbo-5-z-abahanzi-batanu-zinjiza-abanyarwanda-mu-ntsinzi-ya-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)