Indorerezi Mpuzamahanga zashimye imigendekere myiza y'amatora mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyatangajwe mu itangazo rihuriweho ryasohowe n'indorerezi mpuzamahanga zari zitabiriye ayo matora, ari zo indorerezi z'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe zifatanyije n'iza COMESA (AU-COMESA), iz'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), iz'Umuryango w'Ubukungu w'Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), iz'Ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF), ndetse n'iz'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (OIF).

Muri iryo tangazo ryasohotse kuri uyu wa 17 nyakanga 2024, izo ndorerezi zavuze ko mu byo zitayeho hari ugushingira ku bushake bw'abaturage b'u Rwanda bwo kubaka igihugu cyubakiye kuri politiki yo kujya inama, gusangira ubutegetsi, ubumwe n'ubwiyunge, iterambere, gukorera hamwe ndetse no gushaka ibisubizo binyuze mu nzira y'ibiganiro.

Zivuga ko kandi zaganiriye n'abafatanyabikorwa benshi bafite uruhare mu gikorwa cy'amatora, ndetse zikamenya neza uburyo amatora akorwa mu Rwanda, Abanyarwanda bihitiramo abayobozi babo, ndetse na zo zikitabira igikorwa cy'amatora ya Perezida wa Repubulika n'Abadepite.

Indorerezi Mpuzamahanga zahurije ku kuba "Mu Rwanda, haba mbere y'amatora, mu gihe cy'amatora ndetse na nyuma y'amatora, umwuka wari mwiza hari umutuzo n'umutekano."

Itangazo kandi ryakomeje rivuga ko "Komisiyo y'Igihugu y'Amatora n'izindi nzego bafatanyije mu gukurikirana amatora, kugeza ubu zubahirije inshingano zazo neza, nk'uko byateganywaga n'ingengabihe y'amatora."

Izo ndorerezo Mpuzamahanga zashimiye Leta y'u Rwanda na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ku bwo gutegura amatora neza no gukurikirana imigendekere myiza yayo.

Zanashimiye kandi Abaturage b'u Rwanda ku bwo kwitabira amatora bakihitiramo abayobozi babo muri Demokarasi, kandi mu mutuzo n'umutekano.

Prof Maraga wari uyoboye indorerezi za EAC yagereranyije n'andi matora yo mu bindi bihugu yiboneye, aho yavuze ko yo aba agizwe n'imyigaragambyo, akavuyo n'izindi kidobya nyinshi, ibintu atigeze abona mu Rwanda, haba mbere na nyuma y'amatora.

Ati 'Ahandi usanga ibintu ari akaduruvayo, basakuza ndetse no ku munsi w'itora ntibatinye kubikorera ku ma site y'itora. Ibyo ntibyigeze bibaho hano na busa, nta na bike rwose.'

Mu minsi ishize amatora ataraba Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yari yatangaje ko imaze kwakira indorerezi zemerewe gukurikirana amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite, zigera kuri 1110 ziturutse hirya no hino.

Izo ndorerezi zirimo Abanyarwanda 776 n'abanyamahanga 334 baturutse mu bihigu binyuranye ndetse n'imiryango mpuzamahanga.

Abanyarwanda bashimiwe kwitabira amatora mu mutuzo n'umutekano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indorerezi-mpuzamahanga-zashimye-imigendekere-myiza-y-amatora-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)