Indorerezi za ICGLR zanyuzwe n'ibyo zabonye mu matora yo mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi ndorerezi zaturutse mu bihugu binyamuryango bya ICGLR ari byo Kenya, Tanzania, Sudani y'Epfo, Zambia n'u Rwanda rutari ruhagarariwe, kongeraho izo mu Bunyamabanga Bukuru bw'uyu Muryango

Raporo izi ndorerezi zamuritse ivuga ko muri rusange amatora yo mu Rwanda yagenze neza kandi agakorwa mu mahoro kuva mu kuyategura kugera arangiye, kandi ibi bikaba mu gihugu hose.

Umunyamabanga Mukuru wa ICGLR, Moses Moyo yagize ati 'Amatora yakozwe mu mahoro bituma buri mutarage wa Repubulika y'u Rwanda abasha gukoresha uburenganzira bwe muri demokarasi bwo gutora nubwo iminsi 20 yo kwiyamamza itari ihagije."

Izi ndorerezi kandi zabonye ibyumba by'itora byose byari biteguye mu buryo bufasha abaturage gutora mu ibanga ndetse n'umutekano ucunzwe neza.

Yagize ati 'Hari hari abashinzwe umutekano bahagije ku masite yose y'itora twagezeho kandi bakoraga mu buryo bwa kinyamwuga kandi bayitondeye cyane. Mu butumwa twari dufite twishimiye kuvuga ko nta wigeze yerekwa aho atora kuri site z'itora zose twagezeho."

Izi ndorerezi kandi zavuze ko zanyuzwe no kubona buri shyaka ryari rihagarariwe kuri site y'itora.

Izi ndorerezi kandi zagaragaze ko zabonye abakozi bahagije kuri site z'itora ndetse zagezeho ndetse 70% muri bo bakaba bari abagore bigaragaza uburyo bisanga muri politiki n'uburyo abataye indangamuntu zabo bafashwaga gutora bafashijwe kurebera umwirondoro wabo mu ikoranabuhanga ku buryo nta wahejwe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indorerezi-za-icglr-zanyuzwe-n-ibyo-zabonye-mu-matora-yo-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)