Umukinnyi wa Sinema Nyarwanda, Inkindi Aisha nyuma yo kwita abagabo ibimonyo n'amagweja, yasabye imbabazi avuga ko yabivuze atazi ko ari n'ibitutsi.
Uyu mukobwa umwe mu bagezweho muri Sinema yatunguye benshi ubwo yatangazaga aya magambo atarakiriwe neza na benshi.
Icyo gihe yibazaga impamvu abatoranyije abasore bajya mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu Rwanda rizwi nka Counter-Terrorist Unit (CTU) yatwaye abeza gusa agasiga amagweja n'ibimonyo.
Yagize ati "ariko nk'umuntu watoranyije bariya bana ba CTU, kuki yatwaye abagabo bacu bose? Kuki yatwaye abagabo bacu bose agasiga magweja, ibimonyo."
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Inkindi Aisha yavuze ko nta mutima mubi yabivuganye, yumvaga ari ibintu bisanzwe cyane ko n'igweja yavuze atazi icyo ari cyo ndetse n'ibimonyo babimusobanuriye nyuma, ntiyari azi niba ari ibitutsi, byamuje mu mutwe arabivuga.
Uyu mukobwa yemeje ko ubu ari bwo ari kumva uburemere bw'amagambo yavuze ndetse anasaba imbabazi abagabo bose yatutse.
Ati "umugabo wese aho ari musabye imbabazi, nta mutima mubi nabivuganye, nabikoze ntazi icyo bizabyara. Nsabye imbabazi kuko ntabwo nzi gufata umuntu ngo mutuke ariko akantu nakoze kakaba ikosa, nta muntu udakosa mumbabarire. Nsabye imbabazi mbikuye ku mutima."
Inkindi Aisha avuga ko atakwihandagaza ngo atuke abagabo kandi mu bagabo harimo bene wa bo, umusore bakundana ari umugabo n'uzamushaka ari umugabo.