Integanyanyigisho yongewemo amasomo ya 'Coding & Robotics' na 'AI' izatangira gukoreshwa umwaka utaha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya ni amasomo afasha mu gukora porogaramu n'ibindi bikoresho byifashishwa mu gukemura ibibazo. Ku bana bakiri mu mashuri mato batangirira ku byoroshye, uko bakura ari nako ibyo biga bizamura urwego.

Imwe muri gahunda Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyiramo ingufu nyinshi ni iyo guhanga udushya ariko hashingiwe ku ikoranabuhanga. Muri uwo mujyo hateguwe integanyanyigisho nshya y'amasomo yo burezi bw'ibanze yongewemo amasomo ya 'Coding & Robotics' ndetse n'ay'ubwenge bukorano- AI.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze [REB], Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko integanyanyigisho zivuguruye zo mu mashuri y'ibanze mu Rwanda zarangije gutegurwa neza ku buryo muri Nzeri 2024, ubwo hazaba hatangiye umwaka w'amashuri, zizatangira gukoreshwa hose mu Gihugu.

Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Nyakanga 2024, ubwo yakiraga itsinda ry'abanyeshuri bo muri ES Kayonza Modern, bari baragiye mu marushanwa ya 'Global AI Hackathon' mu Busuwisi aho batahanye umwanya wa kabiri mu cyiciro cyo kumurika imishinga yagirira sosiyete akamoro ariko ishirwa mu bikorwa hifashishijwe AI.

Dr. Mbarushimana, yavuze ko iyi gahunda yashyizwemo ingufu na Minisiteri y'Uburezi, Mineduc, ndetse na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MINICT.

Aganira na IGIHE yavuze ko 'Byari birimo ariko noneho twarabinonsoye ku buryo muri Nzeri gahunda izatangira ku rwego rw'Igihugu mu mashuri yose.'

'Ubwenge buhangano 'AI' ni umusingi twatangiye kwigisha abanyeshuri bacu kuko yaba iyi AI cyangwa amasomo ya 'Coding na Robotics' mu gihe abana bacu babizi neza byabafasha kwiga siyansi, ikoranabuhanga na engineering neza.'

Aya masomo kandi ajyanye na gahunda ndetse n'amarushahwa mpuzamahanga ya First Lego League, agamije guteza imbere uburezi by'umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare [STEM], abera muri Amerika buri mwaka, n'ayandi ya AI Hackathon, ajyanye n'ubwenge bukorano azajya abera i Geneva mu Busuwisi buri mwaka.

Yakomeje agira ati 'Ni umurongo twarangije gufata kuko Igihugu cyacu cyifuza ko abana bacu barangiza babizi, ku buryo abanyeshuri bacu bazajya barangiza amashuri yisumbuye babasha no guhangana ku ruhando mpuzamahanga.'

Dr. Mbarushimana, yavuze ko kongera aya masomo mu nteganyanyigisho zo mu burezi bw'ibanze, bizaha urubuga abanyeshuri rwo kugaragaza ubushobozi bwabo bizarushaho gutuma batekereza byagutse.

Ati 'Ni nkaho tuba tubafunguye bakumva ko umwana wo muri Amerika ntacyo abarusha. Uburezi turi kubunoza neza tunashyira mu bikorwa politiki zinyuranye ku rwego rwa minisiteri.'

Muri werurwe uyu mwaka, ku bufatanye bwa Minisiteri y'Uburezi na MINICT hamwe n'ibindi bigo, hatangijwe gahunda igamije kwimakaza imikoreshereze ya robot mu mashuri uhereye mu ay'abanza, 'National Robotics Program'.

Iyi gahunda izaba iri mu nshingano za Minisiteri y'Uburezi, ikurikiranwa umunsi ku wundi n'Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi, REB, n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere Imyuga n'Ubumenyingiro RTB.

Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko integanyanyigisho zo mu mashuri y'ibanze mu Rwanda zivuguruye zarangije gutegurwa neza ku buryo muri Nzeri zizatangira gukoreshwa mu mashuri yose
Robots zizajya zikoreshwa mu kwiga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n'imibare [STEM]
Dr. Mbarushimana, yavuze ko kongera aya masomo mu nteganyanyigisho zo mu burezi bw'ibanze, bizaha urubuga abanyeshuri rwo kugaragaza ubushobozi bwabo bizarushaho gutuma batekereza byagutse
Hateguwe integanyanyigisho nshya y'amasomo yo burezi bw'ibanze yongewemo amasomo ya 'Coding & Robotics' azafasha abanyeshuri gufunguka mu mutwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/integanyanyigisho-yongewemo-amasomo-ya-coding-robotics-na-ai-izatangira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)