Intsinzi ya Perezida Kagame, ubutumwa ku barwanya u Rwanda: Munyakazi Sadate twaganiriye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w'imyaka 42 aherutse kugarukwaho ubwo yatangaga ubuhamya imbere ya Perezida Paul Kagame, bw'ubuzima yanyuzemo nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ubuhamya bwakoze ku mitima ya benshi, by'umwihariko uburyo yanze guheranwa n'amateka y'agahinda no kwigunga, ubu akaba ari rwiyemezamirimo wifuza gufasha igihugu mu cyerecyezo kirimo.

IGIHE yaganiriye na Munyakazi, agaruka ku buzima bwe bwihariye, urugendo rwe rwo kuba rwiyemezamirimo, kutorohera abanenga u Rwanda n'ibindi.

IGIHE: Mu minsi ishize ubwo u Rwanda rwari mu matora, uri umwe mu bantu bagaragaye ahantu hose umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida yiyamamarije. Kubera iki?

Burya ubuzima bw'igihugu butureba twese kandi ntiwavuga ubuzima bw'igihugu usize abayobozi bazakiyobora. Nk'Umunyarwanda rero uba ufite umukoro wo gushyiraho abazakuyobora. Uretse n'ibyo ariko ndi umunyamuryango wa FPR Inkotanyi.

Hari impamvu z'ingenzi zabinteye mpereye ku kuba ari Chairman wacu. Ni ukumwereka ko tumushyigikiye na gahunda ye kandi turi kumwe mu byo akora.

Icya kabiri kwari ukugira ngo mwereke urukundo n'amarangamutima mufitiye kandi amarangamutima ashingiye ku bikorwa bifatika. Ibyo Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda ni byinshi kandi wareba ugasanga ni ibintu bishingiye ku muturage.

Icya gatatu ni ugushimira. Buriya iyo umuntu hari ibyo yakorewe akanyurwa, ni ngombwa gushimira. Nanyuzwe n'ibikorwa Chairman yakoze rero bituma niyemeza kumujya inyuma.

IGIHE: Kuba amatora yarasize Paul Kagame atsinze ku majwi menshi ugereranyije n'ayo yari yaragiye abona muri manda zabanje, bisobanuye iki?

Nk'umuntu wageze kuri site zose, nditangaho urugero. Nimba nka Munyakazi Sadate narafunze ibikorwa byanjye by'ubushabitsi njye n'umugore wanjye tugafata imodoka tukiyemeza kujya duherekeza umukandida wacu, iki si icyemezo cyafashwe natwe gusa ahubwo hari benshi babigenje batyo.

Ntibyagarukiye aho kuko hari abaturage benshi wasangaga bakoze ibilometero byinshi bagahurira kuri site ku buryo hari izagiye zihurireho abarenga ibihumbi 500. Ibyo rero bisobanuye urukundo kandi ruturuka mu bikorwa Paul Kagame yakoze.

Uru rukundo rwatumaga abo bantu benshi bamutegerereza amasaha menshi kuri site ntibarambirwe kandi ukabona bishimye bakeye ku maso ku buryo hari n'abantu bakuru bamukubitaga amaso bakaganzwa n'amarangamutima y'ibyishimo bagaturika bakarira.

Ibi ntibabikoreraga uko asa cyangwa indeshyo ye, ahubwo bituruka mu bikorwa yakoze kandi bibafitiye inyungu […] Amajwi 99,18% rero njye nyafata nk'ubutumwa bukomeye cyane twahaye Perezida wa Repubulika. Twashimye byinshi bikomeye yadukoreye, none ayo majwi menshi avuze kumusaba kudukorera iby'agahebuzo u Rwanda rukaba igitangaza.

Iyi manda y'imyaka itanu inyemeza ko ibyo Perezida Kagame agiye gukora byose bizaba biri ku rwego rwo hejuru.

IGIHE : Abavuga ko intsinzi yabaye nini kubera intege nke z'abahatanye n'umukandida wa FPR no kuba bo batari bazwi cyane muri politiki, wabivugaho iki ?

Igihe kimwe Afande Kabarebe yigeze kuvugira ku Mulindi ko mu bantu babayeho, abariho n'abazaza, nta wundi wari gushobora kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu ngo barutsinde uretse Paul Kagame.

Icyo gihe benshi bamuteye amabuye ariko ndashaka kunga mu rye. Mu babayeho, abariho n'abazabaho; nta muntu iki gihugu kizagira umeze nka Perezida Kagame. Ntawe uzagira ibigwi nk'ibye. Kubera ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, nta muntu wundi uzabaho mu Rwanda ngo abe ari we ujya uvugwa ko yayihagaritse.

Ikindi ni uko na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Kagame yabashije kubanisha Abanyarwanda mu bumwe. Ibi si ko byagenze nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, kuko nyuma y'aho Abayahudi basubijwe iwabo Aba-Nazi na bo baguma iwabo.

Ibyo byose mbiheraho rero mvuga ko nta muntu uzagira ubuhanga n'ubushobozi nk'ubwo bwaranze Perezida Kagame […]Abazaza bazajya bagura imihanda yari ihari, bazamure igipimo cy'ubumwe bwari buhasanzwe tubukomeze.

Hazajya habaho kunoza no kunogereza ariko nta muntu uzongera gukora ibintu nk'ibyakozwe na Paul Kagame.

Ukunze kugaragara uhangana n'abatavuga rumwe na Leta baba mu mahanga, imyumvire yabo ku Rwanda uyibona ute?

FPR yagize uruhare mu kuzamura imyumvire y'Abanyarwanda ku buryo ubu utaza ngo umushukashuke bigukundire. Abibwira ko ibyo byashoboka nababwira ngo nibasubize amerwe mu isaho.

Njyewe ndamutse ndi bo aho kuza nshaka kuyobya Abanyarwanda mbabeshyabeshya, ahubwo naza mbabwira nti dore bariya babubakiye inzu y'amagorofa 30 ariko njyewe nzabubakira ifite amagorofa 100. Nibura wenda aho abantu bagutega amatwi, ariko kuza uvuga nka bimwe mperutse kumvana Ingabire ngo 'Ubu butegetsi 2024 irarangira yabuvanyeho haba ku neza cyangwa ku nabi'; Abanyarwanda baba babibona ko uri kuvuga ibinyoma na cyane ko ibyo uvuga nta nzira yo kubicishamo ufite.

Nibareke inyota y'ubutegetsi rero ahubwo bagire inyota yo kubaka igihugu kuko bagikunze kugira ngo na cyo kizakwiture ineza wakigiriye.

IGIHE : Uherutse i Burayi, abarwanya Leta bari hanze mwaganiriye wabonye ikibazo nyamukuru bafite ari ikihe ?

Njye nabonye ari ukunangira umutima kubera ko ukuri barakuzi. Ibyiza u Rwanda rugeraho ntabwo ari ikintu wapfa guhishira.

Barabibona ko u Rwanda hari urwego rugezeho, barabibona ko ruri ku muvuduko wo hejuru mu iterambere. Barabizi ntabwo ari ibintu bihishe. Ni nk'uko waba urwaye inkorora hano yahita igutamaza.Ikindi ni uko bashaka guheranwa na ya mateka n'ikimwaro cy'ibibi byakozwe bagashaka kujyana na byo […] Bakwiriye kwiyambura umwambaro w'ipfunwe bakambara uw'Umunyarwanda ushaka guteza imbere igihugu cye.

IGIHE: Ni iki wifuza ko gishyirwamo imbaraga mu myaka itanu iri imbere ?

Urebye uko u Rwanda ruteye, ukareba aho ruvuye n'aho rugeze; ku bwanjye mbona harakozwe byinshi mu bijyanye n'ibikorwa remezo.

Ibintu nka bitatu njye nasaba Chairman, nifuza ko twateza imbere cyane ikintu cyitwa ireme ry'uburezi. Dufite amashuri menshi tumaze kugira na za kaminuza mpuzamahanga ndetse tumaze no kugira abana benshi basohoka, ariko dukwiye kureba urugero basohoka bariho niba bazabasha guhatana ku isoko ryo mu Rwanda na mpuzamahanga.

Icya kabiri ni ikijyanye n'ubuvuzi. Rya reme ry'uburezi navugaga rihita rinakora ku buvuzi. Nifuza ko umuntu gufatwa n'ibicurane akirukira kwivuriza i Nairobi byacika, ibyo kujya kwivuriza mu Buhinde bikaba amateka.

Icya gatatu ni ubuhinzi n'ubworozi. Nifuza ko tugira igihugu aho twihaza mu musaruro w'ibidutunga tukanasagurira amasoko mpuzamahanga.

Urwego rw'abikorera na rwo birakwiye ko rwakwitabwaho rugahabwa ingufu nyinshi ku buryo uruhare rwabo mu rugamba rw'iterambere rugaragara kuko urwo rugamba ruratureba twese nk'Abanyarwanda ariko by'umwihariko twebwe bo mu rwego rw'abikorera.

Kurikira ikiganiro cyose IGIHE yagiranye na Munyakazi Sadate




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Intsinzi-ya-Perezida-Kagame-ubutumwa-ku-barwanya-u-Rwanda-Munyakazi-Sadate-twaganiriye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)