Inyubako y'ahazwi nko kwa Makuza yafashwe n'inkongi y'umuriro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo IGIHE yahageraga, ishami rya Polisi y'u Rwanda rushinzwe kuzimya inkongi ryari ryatangiye kuzimya ndetse byenda kurangira.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko amakuru y'iyi nkongi bayamenye ahagana saa moya z'igitondo ubwo umwotsi wasohokaga muri iyi nyubako ukagaragara inyuma.

Ku kijyanye n'icyateye iyi nkongi, Ntirenganya yavuze ko hataramenyekana icyayiteye neza ariko ko hakekwa ko yaba yatewe n'ibikoresho by'amashanyarazi byari biri ahafashwe n'iyi nkongi.

Ati 'icyateye inkongi ntago kiramenyekana, haracyakorwa iperereza, gusa birakekwa ko ari ibikoresho by'amashanyarazi basize bicometse kuko ntago ari inyubako ubwayo yangiritse ahubwo hangiritse ibicuruzwa byari ahafashwe n'inkongi.'

Yongeyeho ko kugeza ubu abasanzwe bakorera ahandi hatari mu gice cyafashwe n'inkongi bakomeza imirimo yabo kuko abashinzwe ibikorwa by'ubutabazi bajimije umuriro hagahita hakorwa n'amasuku.

Ahafashwe n'inkongi y'umuriro hakorerwaga ibikorwa bitandukanye harimo ubucuruzi bw'imyenda, amarido, pharmacy n'ibindi, kugeza ubu ntiharamenyekana agaciro kose k'ibyangiritse.

Umwe mu bakorera hafi y'ahafashwe n'inkongi y'umuriro utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko aho bakorera hakunze kuba ibibazo by'amashanyarazi ku buryo usanga bahora bayakora.

Ati 'Usanga hamwe bafite umuriro ahandi wabuze gutyo gutyo, ku buryo abakozi baha bahora bakora umuriro.'




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyubako-y-ahazwi-nko-kwa-makuza-yafashwe-n-inkongi-y-umuriro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)