Inyungu akura mu mbuga nkoranyambaga, abana a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka wa 2023 wabereye umugisha Judy, ubu ari mu bakobwa bakoza imitwe y'intoki ku bihumbi 200 bimukurikira kuri TikTok, naho kuri Instagram amaze kurenza ibihumbi 150.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Judy yagarutse ku mpamvu atakigaragara cyane muri filime nyuma yo kugaragara mu zirimo "The Forest", "Ndi Umusirikare", "Urugo Rwanjye" na "The Secret". Ati: 'Muri iyi minsi ntabwo ndi kubikoraho cyane n'abantu bankurikira bamaze igihe bambaza byagenze gute ko utari kuduha Papa Judy.'

Yongeraho ati: 'Ariko hari ibindi bintu nabaye ngiyemo gato, ariko hari na filime ndi kubategurira yindi yiyongera kuri Papa Judy nayo izagaruka ivuguruye.'

Yahishuye uburyo imbuga nkoranyambaga n'ibikorwa byo kwamamaza biri kumwinjiriza. Ati: 'Biragenda ku buryo ha handi nyine uba utekereza ha handi uba utekereza izina ufite cyangwa amafaranga uri kwinjiza araruta imyaka ufite.'

Yikije ku isoko yo gukunda gukora no kwigira, avuga ko "Mama wanjye yantoje kwakira uko ndi no kunyurwa n'ibyo mfite. Biragoye ko umuntu yancukisha ikintu ntafite, kandi naratojwe ko mfite amaboko abiri ngomba kwikorera kandi nyuma yo kwikorera niba hari icyo ntafite nkanyurwa n'icyo mfite.'

Judy yakomeje agira ati: 'Ikindi ubuzima ni hasi hejuru, uyu munsi bishobora kuba bimeze neza, ejo bikanga kandi bavuga ko nta mafaranga menshi abaho, kandi nta mafaranga macye atagwira.'

Yavuze ko hari abana arihira amashuri akabafashisha mu byo Imana yamuhaye, yagize ati: 'Ndabikora cyane, mfasha abana benshi, ubu hari babiri nishurira amashuri.'

Judy yagarutse ku bikorwa by'urukundo akora, ati: 'Ndi umunyamakuru, nakundaga gukora ibiganiro byo ku muhanda, nagendaga nkora nigize umuntu utishoboye ariko hari abo nagendaga mfasha.

Mana we barababaye, ni kwa kundi ureba ukabona mu bushobozi mfite ntacyo nakora, ntaho kuba bafite, numubwiye ngo amugurire irindazi ni ukubimubwira nyine agahita amubwira baryamane.'

Yagarutse kandi kuri Kimenyi Tito bamaze igihe bavugwa ko bari mu munyenga w'urukundo, ati: 'Ni umuntu udasanzwe, sinshaka kubyinjiramo cyane, ariko ntabwo asanzwe, ararenze uriya mwana azi ubwenge, agira ikinyabupfura ariyubaha, urumva muri ibi bintu tubamo.'

Kuwa 17 Gashyantare 2024 ni bwo Shemi yashyize hanze indirimbo "Fine" yakoranye na Juno Kizigenza. Kimwe mu byatumye irushaho gukundwa ni amahitamo bagize yo gukoresha Zuba Judy mu mashusho yayo.

Amakuru ni uko uyu mukobwa bamwishyuye neza, akaba ari nyuma y'uko umujyanama wa Shemi yari amaze igihe ashaka ko bamukoresha byaranze cyane ko icyo gihe yari akiri mu mashuri yisumbuye.

Judy yabwiye inyaRwanda ko kujya mu ndirimbo ari akazi nk'akandi, uwifuza gukorana na we bakaba baganira bakanoza imikoranire. Yagize ati: 'Ubundi umujyanama wa Shemi yigeze kunyandikira kuri Instagram ansaba ko nabagira mu mashusho y'indirimbo.'

Yongeraho ati: 'Ariko njye kujya mu ndirimbo ntabwo nyine nabikundaga cyane, icyo gihe anabinsaba nari nkiri kwiga ntabibwira mu rugo ngo ngiye kugenda njye mu mashusho y'indirimbo bari bumbwire bati uratangiye.'

Imikoranire yari yoroshye kuko bamwumvaga ku byo bifuzaga birimo nko kumusaba kwambara mu buryo runaka ariko akababwira ko bitashoboka, agahitamo kwiyambika akoresheje imyambaro ye. Avuga ko ari ho hashibutse kwinjira mu bushabitsi bushingiye ku mideli binyuze muri Judy Store aho afite imyenda itandukanye.

NTUCIKWE N'IKIGANIRO CYOSE NA ZUBA JUDY: KIREBE HANO


Zuba Judy avuga ko abonye ubushobozi yafasha abana benshi cyane cyane abakobwa bari mu bihe bikomeye by'ubuzimaKugeza ubu afite abana 2 arihira ishuri barimo n'uwo yarisubijemo wari wararivuyemoGukina filime n'ibikorwa byo kwamamaza akoresheje imbuga nkoranyambaga bikomeje kuzamura iterambere rye Judy yagarutse ku byihariye kuri Kimenyi Tito bari kuvugwa mu nkuru z'urukundo


Judy hamwe na Juno Kizigenza bagize uruhare mu ndirimbo "Fine"


Shemi ari mu bahanzi bo guhangwa amaso mu muziki w'u Rwanda


Nyuma y'ibiganiro byamaze igihe kinini byarangiye Judy na Shemi bakoranye mu ndirimbo "Fine"



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144557/inyungu-akura-mu-mbuga-nkoranyambaga-abana-afasha-nurukundo-rwe-na-kimenyi-tito-ikiganiro--144557.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)