Inzobere n'abahanga mu by'imisoro bari guhugurwa ku mategeko mashya ayigenga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi nararibonye zituruka mu bigo bitandukanye ziri mu mahugurwa y'iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 24 akazarangira ku wa 26 Nyakanga 2024 yitabiriwe n'abantu barenga 100 bafite aho bahurira n'imisoro yaba kuyimenyekanisha, kuyakira no kuyitanga.

Inzobere mu by'imisoro, abikorera mu bijyanye n'imisoro, abarimu muri kaminuza, abashakashatsi, ababaruramari n'abikorera baturuka mu bigo bya Leta, iby'abikorera n'imiryango itari iya Leta bitandukanye bari kwiga ku mpinduka zabayeho mu mategeko y'imisoro, gutanga ibitekerezo ku mpinduka ziteganijwe no kujya inama uburyo hakomeza gushyirwamo ingufu mu gufasha abasoreshwa gusobanukirwa amabwiriza agenga imisoro.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko ari ingenzi cyane kuko abafasha guhuriza hamwe ubumenyi no gukora ibyo amategeko ateganya bigatuma imisoro yiyongera kandi igatangwa biciye mu mucyo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari mu Kigo AOS, Ziyade Rugarama, yagize ati "Aya mahugurwa ni ingenzi kuko amategeko y'imisoro ahinduka buri gihe, utabashije kwiga rero iyo mihindagurikire ntabwo wabasha kwishyura neza umusoro ukwiriye. Ubu kuri serivisi yose cyangwa igicuruzwa dutanze tugiye kujya dutanga na fagitire ya EBM kuko umusoro wubaka igihugu cyacu kandi tutacyubatse ntawe uzaza kukitwubakira."

Yakomeje agira ati "No kuba ubu umuntu uguze ikintu agahabwa iyo fagitire asubizwa 10% birafasha cyane n'ubwo natwe tuba dukorera ibigo ariko turi n'abakiliya kuko turahaha, ni ngombwa rero ko twese dusaba fagitire ya EBM."

Umukozi mukuru ushinzwe imari mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe ingufu, REG/EDCL, Rachel Umutoni, na we yagize ati "Aya ni amahugurwa meza cyane kuko aradufasha kumenya impinduka zabaye mu misoro kuko turi kwigira hamwe. Biradufasha kumenya neza umusoro ukwiye twajyaga twishyuza n'iyo tugomba kwishyura mu buryo bunoze."

Umukozi w'ikigega cyihariye cy'ingoboka, SGF, Uwamariya Rose, yavuze ko "Niteze umusaruro ukomeye mu kubaka Igihugu cyacu kuko akazi dukora ka buri munsi haba harimo no kwishyura abatugemurira, kwishyura imishahara n'ibindi, aho hose rero dukata imisoro, ni byiza rero y'uko dusobanukirwa neza n'impinduka zabayemo tukabasha kuzikurikiza kugira ngo twubahirize amategeko agenga imisoro mu Rwanda bityo dufashe igihugu cyacu kugera ku iterambere rirambye."

Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Ababaruramari babigize umwuga, ICPAR, Amin Miramago, avuga ko aya mahugurwa azatanga umusaruro kuko bagiye guhuriza hamwe ibitekerezo ndetse bakazabishyikiriza n'Urwego rubishinzwe kugira ngo uburyo bwo kubona imisoro buzanozwe.

Ati "Ni amahugurwa ngarukamwaka yiga ku musoro n'impinduka ziba zarajemo kuko imisoro ni ishingiro ry'iterambere ry'Igihugu. Umusaruro twiteze ni uko ziriya mpinduka zabaye mu misoro tuzirebera hamwe, tugakusanya ibitekerezo, tubihurize hamwe, noneho bigezwe ku babishinzwe kugira ngo harushweho kunozwa ibijyanye n'imisoro."

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'amahoro, RRA, Ronald Niwenshuti, avuga ko iyo abafite aho bahurira n'imisoro bumvise neza icyerekezo cy'Igihugu bibafasha kugeza kuri benshi uburyo bunoze bwo gusora.

Ati "Uruhare rwabo rurakomeye cyane, kuko iyo bumvise imisoro, bakumva icyerekezo cy'Igihugu, bakumva uruhare rw'imisoro mu iterambere ryacu nk'igihugu bibafasha gusubirayo muri ka kazi kabo bakora buri munsi bakaba bagerageza gufasha abasora gusora neza kandi bagasora ku gihe."

"Impinduka ziriho ni nyinshi cyane ariko twavuga nk'uburyo bw'ikoreshwa rya EBM kuko Leta yashyizeho 10% ku muguzi wasabye fagiture ya EBM, hari n'uburyo bwo korohereza abasora kuko Leta yashyizeho itegeko guhera muri 2022, aho uwasubira inyuma akisuzuma akamenyekanisha umusoro, agasora neza agakurirwaho ibihano."

Yakomeje agira ati "Icya mbere ni ukwigisha abantu izo mpinduka n'ibyiza bahawe, bakabafasha kumenyekanisha kugira ngo bakurirweho bya bihano. Ariko banadufasha mu kutubwira aho natwe tugomba kunoza kugira ngo akazi kacu tugakore neza kuko dukorera abanyarwanda."

Mu mwaka ushize w'ingengo y'imari, Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'amahoro, RRA, cyakusanyije imisoro ku kigero cya 99.3% na ho muri uyu mwaka bateganya kuzakusanya imisoro igera kuri miliyari 3,061 zizaba zigize 53% y'ingengo y'imari y'Igihugu.

Inzobere n'abahanga mu by'imisoro bari guhugurwa ku mategeko mashya y'imisoro
Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Ababaruramari babigize umwuga, ICPAR, Amin Miramago, avuga ko aya mahugurwa azatanga umusaruro
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Ronald Niwenshuti avuga ko abafite aho bahurira n'imisoro bumvishe neza icyerekezo cy'Igihugu byafasha leta kwihaza mu ngengo y'imari
Izi nararibonye zituruka mu bigo bitandukanye ziri mu mahugurwa y'iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 24 akazarangira ku wa 26 Nyakanga 2024



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzobere-n-abahanga-mu-by-imisoro-bari-guhugurwa-ku-mategeko-mashya-ayigenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)