Rizaba mu gihe cy'iminsi icumi kuva ku wa 18 kugeza ku wa 28 Nyakanga 2024, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho risanzwe ribera.
Ni iserukiramuco rihuriza hamwe ingeri zinyuranye z'abantu cyane cyane urubyiruko, mu rwego rwo kubafasha kumenya amateka, no kugira uruhare mu kuvuga inkuru zidasanzwe, zifasha umuryango gukomeza kwiyubaka.
Hope Azeda washinze Mashirika Creative and Performing Arts Group ndetse akaba n'Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, yabwiye InyaRwanda ko imyaka 10 ishize iri serukiramuco riba isobanuye urugendo rw'ubwitange, gukorera hamwe, kudacika intege no gushyigikirwa n'abafatanyabikorwa banyuranye kugira ngo ibyateguwe bishyirwe mu bikorwa.
Yasobanuye ko iri serukiramuco ari intambwe ikomeye mu gukomeza kwimakaza inkuru zidasanzwe zubakiye ku buhanzi batanga. Ati 'Twishimiye cyane kwizihiza imyaka 10 y'iserukiramuco 'Ubumuntu'.Â
Iyi sabukuru ni intambwe ikomeye kuri twe, twizihiza imyaka icumi imaze ishinzwe, iherekejwe n'inkuru zimbitse ndetse n'ubuhanzi bukomeye bwakoze ku mutima kandi butangira ibiganiro mu miryango itandukanye.'
Kuri iyi nshuro ya 10, iri serukiramucor rizaba ryubakiye ku nsanganyamatsiko y ''ubunyangamugayo', 'kwihangana mu guhangana n'ibibazo'.
Ni insanganyamatsiko bahisemo mu rwego rwo guha icyubahiro abahanzi n'abandi bareba kure bafite ubushake n'umwuka wo guhanga udushya, byatumye iri serukiramuco rimenyekana ku Isi hose mu kwerekana ubuhanzi.
Ku wa 19-21 Nyakanga 2024 hazaba ibitaramo byiswe 'Ubumuntu Classic' bizabera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, guhera saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa Yine z'ijoro. Iyi migoroba itatu isobanurwa nk'idasanzwe ku buhanzi.
Kuya 22 Nyakanga 2024, hazaganirwa ku buzima bwo mu mutwe, hazakorwa cyane ubukangurambaga ku bantu kugira ngo bamenye ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe binyuze mu mahugurwa, ibiganiro byimbitse ndetse n'ibikorwa bishamikiye ku guteza imbere
Ku wa 23 Nyakanga 2024, hazaba ibikorwa bizibanda ku buhanzi, tekinoroji, siyansi, ibiganiro nyunguranabitekerezo, hamwe n'ibikorwa bishya n'ibindi.
Ku wa 24 Nyakanga 2024, ni umunsi w'ubuvanganzo, uzahuzwa n'ibikorwa birimo kuvuga ibisigo, ibitaramo, umuziki wa 'Live' ibiganiro mpaka n'ibindi.
Ku wa 25 Nyakanga 2024 hazaba ibikorwa bishamikiye mu kumenyekanisha ibidukikije wibanda ku gukangurira abantu kurinda urusobe rw'ibinyabuzima no gutera inkunga ibikorwa binyuze mu buhanzi butandukanye nko gushyiramo ibihangano, kwerekana imideli yerekana imurikagurisha ry'indabyo, byerekana akamaro ko 'kurinda isi yacu'.
Ku wa 26-28 Nyakanga 2024, hazabaho gutega amatwi no kuyobora ubuhanzi n'ubumenyi bw'amahoro, kwihangana n'ubutabera buhinduka binyuze mu bufatanye n'umuryango Aegis Trust.
Hope Azeda washinze Mashirika Creative and Performing Arts Group ndetse akaba n'Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, yatangaje ko bagiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y'iri serukiramuco bishimira ibikorwa by'ingenzi binyuze mu buhanzi
Iserukiramuco 'Ubumuntu' rigiye kuba hizihizwa uruhare rw'ubuhanzi bwatumye rimenyekana ku Isi
Abahanzi bo mu bihugu bitandukanye batumirwa muri iri serukiramuco riganirwamo ingingo zinyuranye
ÂIri serukiramuco risanzwe ribera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ari naho rigiye kubera kuri iyi nshuro
Abarimo umunyarwenya Herve Kimenyi [Uri ibumoso] bagiye bifashishwa kenshi muri iri serukiramuco'