Ishimwe Jean Rene wasinyiye Mukura VS yateje umwiryane hagati y'Intare FC na APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Ishimwe Jean Rene asinyiye Mukura VS, yamaze gutumizwaho n'ikipe ya APR FC kuza gutangira imyitozo muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.

Ejo hashize nibwo Mukura VS yatangaje Ishimwe Jean Rene ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira nk'umukinnyi wa yo.

Ni umukinnyi wakiniraga Marines FC, ikipe y'ingabo zirwanira mu mazi ariko afite afite amasezerano y'Intare FC.

Amakuru avuga ko APR FC yasabwe n'umutoza ko yashakirwa nimero 3 kuko ahafite umukinnyi umwe ari Niyomugabo Claude wenyine.

Nibwo yahise isaba Ishimwe Jean Rene ufite amasezerano y'Intare FC ikaba ikipe y'abato ba APR FC gusa basanga yamaze gusinyira Mukura VS.

Ubuyobozi bwa Intare FC bukaba bwahakanye aya makuru ko yasinye batabizi cyane ko nta n'urupapuro rumurekura afite.

Bivugwa ko uyu mukinnyi Mukura VS mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bamutegereje ngo aze mu myitozo ntiyaza, amakuru avuga ko agomba gutangira imyitozo muri APR FC uyu munsi.

Intare zivuga ko zitegeze zigurisha uyu mukinnyi muri Mukura VS cyane ko nta n'urupapuro rumurekura yigeze ahabwa, Mukura VS yamusinyishije nta burenganzira.

Gusa amakuru avuga ko Intare FC zari zemeye kumugurisha muri Mukura VS, gusa nyuma yo kubona ko APR FC imusabye ubuyobozi buvuga ko butazi uburyo yasinye.

Mukura VS yari yerekanye Ishimwe Jean Rene
Ishimwe Jean Rene aratangira imyitozo i Shyorongi uyu munsi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishimwe-jean-rene-wasinyiye-mukura-vs-yateje-umwiryane-hagati-y-intare-fc-na-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)