Ishimwe ry'ab'i Gicumbi ku bw'iterambere ryuzuye bagejejweho na FPR-Inkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ishimwe Shirimpumu yagaragaje kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024 ubwo Umukandida wa FPR-Inkotanyi akaba na Chairman wayo, Paul Kagame yiyamamarizaga kuri Sitade ya Gicumbi.

Mbere yo kugaragaza iterambere ryuzuye Abanya-Gicumbi bamaze kugeraho, uyu muyobozi yibukije uburyo aba baturage bagendanye na FPR-Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu, Inkotanyi zirinda abaturage mu gihe urugamba rwari rugeze mu mahina.

Uyu muhinzi mworozi yagarutse ku mushinga wa Green Gicumbi, washyize iherezo ku isuri yangirizaga imyaka n'ibindi bikorwa remezo, yerekana ko iyo bitaba Perezida Kagame wari uzi imiterere y'ako karere kuko yakabayemo, uyu munsi inkuru iba ikiri ya yindi yo kwicira isazi mu jisho.

Ati 'None ubu imisozi yose iciye amaterasi, icyayi cyangizwaga n'isuri cyarasanwe, ubu turagitera ku misozi ndetse n'amashyamba yaravuguruwe. Ku bwa FPR-Inkotanyi uruganda rw'icyayi rwo ku Mulindi rweguriwe abahinzi.'

Mu nka zirenga ibihumbi 452 z'umukamo z'ubwoko butandukanye zimaze gutangwa muri gahunda ya GIRINKA mu gihugu hose, izingana na 7,755 zahawe Abanya-Gicumbi, Shirimpumu akavuga ko byatumye Gicumbi ubu iba ku isonga mu gutanga umukamo mwinshi mu gihugu hose.

Aba baturage kandi bagashimira ko ikirenze ibyo uruganda rukora amata y'ifu rwuzuye i Nyagatare ruzabafasha gukirigita ifaranga.

Mu byishimirwa Akarere ka Gicumbi kagezeho mu myaka irindwi ishize Shirimpumu yagarutseho, birimo iyubakwa ry'umuhanda wa Rukomo-Nyagatare ufite km 73.

Ati 'Kuva hano ujya i Nyagatare byadusabaga umunsi wose kuko byasabaga kunyura i Kigali, kujya gusura abavandimwe bacu i Musanze byadudabaga amasaha ane, ariko aho muduhereye umuhanda ubu ni ukuraswayo. Ibitoki byo mu Burasirazuba bigera ino bigitoshye, bikaba uko no ku birayi by'i Musanze na byo bijyanwa Iburasirazuba.'

I Gicumbi hakozwe umushinga wa leta wo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu binatuma agezwa mu kigo Nderabuzima cya Mukono n'ingo zigikikije mu Murenge wa Bwisige, anagezwa kuri sitasiyo isunika amazi ya Rutare na Kageyo.

Muri rusange ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro enye zikava ku 16 888 mu 2017 zigera ku 70 914 mu 2023, bigizwemo uruhare n'iyubakwa ry'uruganda rw'amashanyarazi rwa Kavumu-Mwange rufite ubushobozi bwo gutanga Kilowatt 334.

Ibikorwa remezo bigeza amazi meza ku bayakeneye na byo byashyizwemo imbaraga mu mushinga wiswe 'Gicumbi Wash Program' aho hubatswe imiyoboro 89 ifite uburebure bwa kilometero 954, 3.

Mu miturire hubatswe imidugudu ine y'icyitegerezo ari yo Ruzizi, Kabeza ya Mbere n'iya Kabiri, Shangasha na Kagugo bituma imiryango 151 ituzwa neza, indi 5967 ikurwa mu manegeka.

Mu buhinzi n'ubworozi hakozwe ku mushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw'amatungo magufi n'ibiyakomokaho (PRISM), warashowemo ingengo y'imari ikabakaba miliyoni 500 Frw.

Muri uyu mushinga hatanzwe inkoko 9240 ku miryango 924, ingurube 394 ku miryango 300, ihene 435 ku miryango 218 n'intama 69 ku miryango 35.

Mu burezi hubatswe ibyumba by'amashuri byinshi n'amashuri umunani y'imyuga n'ubumenyingiro ku ngengo y'imari y'arenga miliyoni 103,8 Frw, amashuri abiri y'imyuga n'ubumenyi ngiro mu mirenge ikora ku mupaka ari yo Cyumba TVET na Mukarange TVET.

Hakozwe byinshi bigamije kurwanya ubukene aho abagera ku 74 490 babonye akazi muri gahunda ya VUP. Shirimpumu ati 'Ibyo byose turabibashimira Perezida Kagame.'

Uyu muhinzi yagarutse no kw'ikoranabuhanga aho ubu utudege twitwara, turi kugira uruhare mu gutabara ubuzima bw'Abanya-Gicumbi binyuze mu kugeza amaraso ku bayakeneye ku gihe, ibintu byageze no mu bworozi.

Ati 'Uyu munsi umworozi aho yaba ari hose mu gihugu iyo yohereje ubutumwa intanga z'ingurube zihita zimugeraho, kandi mbere byari umugani. Uwo ni wo mwihariko wacu.'

Yavuze ko igihe Perezida Kagame yemeraga guhagararira FPR-Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu Abanya-Gicumbi 'twahise tubyemeza, ubu bamwe batangiye kwinika amasaka, ubu ifu irahari, ku wa 15 Nyakanga 2024, ikigage kizaba gihari, turabatumiye ngo tuzabyine intsinzi.'

Shirimpumu Jean Claude (wa gatatu mu b'imbere) yagaragaje ko abaturage b'i Gicumbi bafitanye igihango na FPR-Inkotanyi bijyanye n'uko batangiranye urugamba rwo kubohora igihugu
Akarere ka Gicumbi kajejweho iterambere mu nzego zitandukanye
Ab'i Gicumbi bijeje Perezida Kagame ko bazamutora nta jwi na rimwe ribuzeho. Ni ukuvuga 100%
Abanya-Gicumbi bagaragaje ko ari intare ziyobowe n'Intare Nkuru
Abanya-Gicumbi bagaragarije ibyishimo byuzuye Umukandida wa FPR-Inkotanyi akaba na Chairman wayo, Paul Kagame



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-abanyagicumbi-ku-bw-iterambere-ryuzuye-bagejejweho-na-fpr-inkotanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)