Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Nyakanga 2024, mu Murenge wa Muhanga na Rugendabari muri aka Karere ka Muhanga, cyatangiriye ku kibuga cy'umupira cya ACEJ-Karama, ishuri na Kayitare Jacqueline yizeho.
Mu buhamya bwatanzwe na Kamanzi Francoise, wo mu Kagari ka Nganzo,Umudugudu wa Kumukenke, mu Murenge wa Muhanga, yavuze uburyo yabuze amahirwe yo kwiga ariganyijwe umwanya we kandi yari yaratsinze neza.
Ngo nyuma yo kumenya ko yatsinze, yagiye kuri Komini kwireba kuri lisiti, maze abayobozi baramubindikiranya bamwima umwanya, birangira abuze amahirwe atyo.
Ashingiye kuri ayo mateka ya Kamanzi Francoise, Kayitare Jacqueline, Chairperson w'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga,y ahise akomoza ku burezi bwo mu bihe bye n'uko yaje kwiga muri ACEJ-Karama, ishuri ryigenga, nyuma yo kubura ishuri rya Leta biturutse ku buriganya bw'abategetsi bariho muri icyo cy'irondakoko n'iringaniza mu mashuri.
Yagize ati "Aha twahabaye kubera ko nta handi twari dufite twemerewe kwiga, kandi ababujijwe ubwo burenganzira bari benshi, Byasabaga ubushobozi bwinshi bwihariye kandi bwo kwinjira aha. Ariko abato uyu munsi muriga.''
Yakomeje agira ati "Twize aha duhangayitse cyane ndetse n'Ubuyobozi bwariho icyo gihe bukadusanga bukaduhohotera tukabuzwa amahoro. Byari bigoye n'ikimenyimenyi muri iki kigo harimo ikimenyetso cy'urwibutso rwa Jenoside yakorewe bamwe mu bigaga aha.''
Yakomeje avuga ko uyu munsi umwana wese w'Umunyarwanda yiga, ntawe ureba uko asa, ntawe ureba aho aturuka, ntawe ureba ubushobozi bw'umuryango avukamo, byose kubera Kagame Paul na FPR-Inkotanyi ayoboye.
Ati"Dushingiye ku byo FPR na Kagame bakoze, kudatora Paul Kagame, ni ukwima Abanyarwanda amahirwe".
Kandida-depite Musonera Germain umwe muri batatu biyamamariza muri Muhanga, yasabye Abanya-Muhango kuzatora abakandida ba FPR-Inkotanyi kugira ngo uburezi bwiza, umutekano n'ibindi byiza byose bikomeze.
Ati "Ndabasaba kuzatora Kagame, kuko mu gihe tumaranye nawe yatweretse ko ari umugabo ushoboye wadukuye mu mateka mabi nk'ayo bavugiye aha."
Yakomeje avuga ko harimo n'izindi mpamvu nyinshi zo kumutora zirimo umutekano uhamye yahaye Akarere ka Muhanga n'igihugu muri rusange, ndetse u Rwanda rukaba rusagurira amahanga, aho ngo u Rwanda ruri ku mwanya wa Kane ku isi mu kugira ingabo nyinshi zibungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Nyuma yo kwiyamamariza muri uyu murenge wa Muhanga, ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR-Inkotanyi byakomereje mu Murenge wa Rugendabari ari naho byasorejwe, bikaba bisojwe aba bakandida bageze mu mirenge icumi muri aka Karere.