Ishuri ry'i Muhanga ryitwaye neza mu bizamini bya 'Cambridge' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inshuro ya mbere abanyeshuri bo muri iki kigo bari bakoze ibizamini bya Cambridge, kubera ko ubwo iyi porogaramu yahatangizwaga bahisemo guhera mu mwaka wa gatatu.

Abanyeshuri 12 basoje mu wa Gatandatu w'amashuri abanza, nibo bakoze ibizamini kandi bose batsinda ku rugugero rwiza.

Ibi bizamini byakozwe muri Mata 2024, bijya gukosorerwa mu Bwongereza, amanota asohoka ku wa 20 Kamena 2024.

Umunyeshuri wahize abandi, Atete Kubwimana Bernise yatsindiye ku manota meza kuko mu Cyongereza yagize 50/50, Imibare agira 50/50 mu gihe muri Siyansi yagize 42/50 bimugira indashyikirwa mu isuzuma ry'ibanze.

Atete yakurikiwe na Izere Jabo Nganji Bravado Brilliant wagize 41/50 mu Cyongereza, 50/50 mu Mibare, na 46/50 mu isuzuma ry'ibanze.

Abanyeshuri bose bo muri iri shuri kuva mu ay'incuke kugeza mu ay'abanza yose, bakurikirana amasomo ya porogaramu zombi zirimi iy'Igihugu itegurwa na REB, ndetse n'iyi ya Cambridge, ururimi ry'Icyongereza rugakoreshwa nk'urw'ibanze.

Hanze y'Umujyi wa Kigali, iri shuri n'irindi ryo mu Karere ka Musanze rya Excel, niyo yonyine atanga amasomo ya Cambridge.

Kugeza ubu, 'Ahazaza Independent School' itanga amasomo y'uburezi bw'ibanze mu mashuri y'incuke ndetse n'abanza, ariko hakaba hari gahunda yo kwaguka, nk'uko umuyobozi waryo w'agateganyo, Flavien Muhire yabitangarije IGIHE.

Yagize ati 'Kubona abanyeshuri bacu bose batsinda, ni ibyishimo kuko byagaragaye ko inzira twafashe tutibeshye, twahuye n'andi mashuri turaganira kugira ngo tubigireho. Icya mbere cyabatangaje n'uko twe dutwara gahunda ya REB na Cambridge icya rimwe zuzuzanya.'

'Uku gutsinda bigaragaza kwiyemeza twagize, gukurikirana no kutarambirwa ariko nanone n'abana bashoboye. Bisobanuye ko uburezi muri Afurika bufite urufatiro no mu Rwanda by'umwihariko kuko ibisubizo twabonye mu bizamini twakoze, byari birenze urugero fatizo rwo gutsinda ku rwego mpuzamahanga.'

Yakomeje avuga ko 'Bivuze ko muri rusange abantu bakumva ko dushoboye nka Afurika, uburezi bushobora gutangirwa muri Afurika, bukanatangwa n'Abanyafurika kandi bigatanga umusaruro ushimishije.'

Aba banyeshuri batsinze, ubu bari gukora ibizamini bya Leta, bivuze ko bazaba bafite amahitamo yo gukomeza ayisumbuye muri porogaramu ya Cambridge cyangwa iy'Igihugu itegurwa na REB.

Amasomo ya Cambridge muri iri shuri yigishwa n'abarimu b'Abanyarwanda ndetse n'abandi baba baturutse mu bindi bihugu bya Afurika.

Muri iri shuri hatangwa amasomo mu ndimi z'Icyongereza n'Igifaransa, ku buryo kuva mu 2023 rigirana imikoranire n'Ishuri rya Institue Francais i Kigali, bagakora ibizamini bya DELF biri ku rwego mpuzamahanga.

Muhire ati 'Abanyarwanda batinyuka, kuko ibintu byose birashoboka. Birantangaza kumva hari abantu babona Cambridge bakumva ko hari abo yagenewe, kandi bishoboka ahantu hose n'aha turahari kandi abantu barayikunda.'

Ishuri 'Ahazaza Independent School' riherereye mu Karere ka Muhanga, Intara y'Amajyepfo, ryashinzwe mu mwaka wa 2006. Kugeza ubu rifite abanyeshuri 563.

Abanyeshuri bo muri 'Ahazaza Independent School' bitwaye neza mu bizamini bya 'Cambridge'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishuri-ry-i-muhanga-ryitwaye-neza-mu-bizamini-bya-cambridge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)