Ishyaka ryo kubohora u Rwanda, kureka ishuri mu Burusiya: Ishyaka ryatumye Lt (Rtd) Sabena agana Urugamba rwa RPA - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yavutse ku babyeyi b'Abanyarwanda bahunze mu 1959, avuka mu 1965, avukira mu Burengerazuba bwa Uganda ahazwi nka Toro mu Nkambi y'Impunzi ya Kahunge, aba ari naho we n'abavandimwe be bakurira.

Yavutse ari uwa nyuma, mu muryango w'abana umunani kuko yari afite bakuru be batatu na bashiki be bane. Amashuri abanza yayigiye mu bigo bya Mpanga Primary School na Rwengoro Primary School byo muri Toro.

Icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye yacyize muri St. Leo's College Kyegobe, mu Karere ka Kabarole, nyuma aza kwerekeza mu Mujyi wa Kampala gukomeza amasomo ajyanye n'Amateka, Ubukungu n'Iyobokamana, HED.

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na Sanny Ntayombya, cyatambutse kuri The Long Form, yavuze ko yakuriye mu buzima bugoye cyane, ndetse na bamwe mu bo bari baturanye bataboroheye.

Ati 'Ubuzima bwo mu nkambi imwe ntago bwari butandukanye n'ubwo mu yindi, ubuzima bwari bugoye. Twari tumeze nk'ababa muri pariki kuko twabanaga n'amatungo, twabanaga n'ingurube, imparage, imbwembwe, n'andi matungo magufi. Abahageze mbere bo babonye n'izindi nk'inzovu.'

Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko mu nkambi babagamo bari bakikijwe n'Abatoro ndetse n'Abakiga, bamwe muri bo bahora babatoteza babasaba gusubira iwabo, bigatuma babangamirwa ndetse ntibisanzure.

Yavuze ko hari ubwo mu mashuri bakorerwaga ihohoterwa n'abandi banyeshuri bazira kuba Abanyarwanda, ariko biza guhinduka mu 1979 ubwo Idi Amin Dada wari uyoboye Uganda imyaka icyenda, yahirikwaga ku butegesti, mu bamukuyeho hakabamo na Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema.

Ati 'Ariko no ku butegetsi bwa Milton Obote, Abanyarwanda benshi barahohoterwaga, kandi kuri we byari igihombo kuko byatumye benshi berekeza mu ishyamba kujya gushyigikira Museveni.'

Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko nubwo yari ari gukurikirana amasomo i Kampala, atigeze ayasoza kuko yahise afata icyemezo cyo kwerekeza mu gisirikare.

Yagize ati 'Mu 1987 nari meze nk'abandi benshi bashakaga kubohora igihugu cyacu. Nari ngeze mu mwaka wa gatanu. Ntiyari njye gusa kuko twari benshi bataye amasomo yabo kugira ngo bajye mu gisirikare.'

'Intego yacu yari ukujya mu gisirikare tukabona ubumenyi, kugira ngo nyuma tuzajye kubohora igihugu cyacu.'

Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko hari impamvu nyinshi zari zihari zatumaga bagira ubushake bwo gutahuka.

Ati 'Icya mbere ababyeyi bacu bahoraga batubwira ko tutari Abagande, aho niho ibyo bitekerezo byo kujya mu gisirikare byaziye, byahereye mu rugo. Ikindi n'uko ihohoterwa twakorerwaga ryahoraga ritwibutsa ko aho turi atari iwacu.'

Yakomeje avuga ko bari bazi ko inzira y'intambara ari yo yonyine babonaga ishoboka kugira ngo bagaruke mu rwababyaye, bityo kuri we kwinjira mu ngabo z'Ishyaka rya NRM byari nk'amahirwe.

Ati 'Kubera ko ubutegetsi bw'u Rwanda bwariho bwatubuzaga kugaruka iwacu, bwari bufite igisirikare, ubwo rero kubona ubumenyi mu bya gisirikare byari nko gushyira ibintu mu rwego rumwe kugira ngo natwe tugaruke, Twari tubizi ko ari yo nzira ndetse na NRM yari yadufunguriye imiryango twese twagiyeyo.'

Lt (Rtd) Sabena, yagaragaje ko kimwe mu byabateye imbaraga ari Abanyarwanda bari bari mu buyobozi bw'igisirikare cya Uganda.

'Maj Gen Fred Gisa Rwigema, yaduteye imbaraga. Yabaga ari kumwe na Museveni. Twaramubonye rero turavuga ngo natwe tugomba kuyoboka igisirikare, turamukurikira. No kuba muri ibyo bihe haravugagwa ko u Rwanda rugiye kubohorwa nabyo byatumye twinjira igisirikare.'

Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko ubwo yari ari mu gisirikare, yajyaga asohoka akajya guhura n'Intore z'Umuryango FPR-Inkotanyi [Cadres], ubwo zabaga ziri gukundisha Umuryango Abanyarwanda babaga mu mahanga.

Ati 'Hari ubwo nigeze kubabwira ko ndwaye nahimbye urupapuro rw'ikiruhuko cy'uburwayi, bampa ukwezi ndagenda mpura nabo. Nibwo nahuye na Tito Rutaremara, Musoni Protais, Mutoni Christine, ni benshi cyane. Ibi biganiro baduhaga byaberaga mu Mujyi wa Kampala mu mwanya w'ibanga.'

Abajijwe niba kuba umusirikare wa Uganda ari ibintu byamunyuze, Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko yabyishimiye kuko ari kimwe mu byamuteguriye ejo hazaza.

Ati 'Ryari ipfundo ry'uburyo nifuzaga ejo hazaza, nishimiye kuhaba nk'umusirikare kubera impamvu z'ahazaza.'

Mu gitondo cya tariki 01 Ukwakira 1990, Ingabo za FPR Inkotanyi zatangije Urugamba rwo kubohora Igihugu, Lt (Rtd) Sabena, witeguriraga kuba umu ofisiye mu gisirikare cya Uganda, yari ari muri Leta zunze Ubumwe z'Abasoviyete, ari gukurikirana amasomo ya cadet.

Mu minsi mike yakurukiye, nibwo amakuru yamugezeho ko bagenzi be bateye u Rwanda, ndetse ko hari n'abatangiye gupfa bituma afata icyemezo cyo guhagarika amasomo ye.

Ati 'Nahagaritse kujya ku ishuri hanyuma nicara nk'iminsi mike. Amakuru y'uko Maj Gen Fred Gisa Rwigema, yitabye Imana yangezeho nkiri mu Burusiya, bindya mu mutwe cyane kuko ari umuntu nari nzi.'

'Nahise numva ngomba guhagarika ishuri ariko ngomba no kubona impamvu yatuma mva ku ishuri, kuko nari noherejwe n'igihugu, nkoresha imisoro y'abaturage njyayo none ngo njye mpite ngaruka. Naravuze nti ninsubirayo ntasoje amasomo bazamfunga.'

Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko nta yindi mpamvu yabonye yumvikana yatanga, uretse kumva ko agomba gusezera igisirikare cya Uganda.

Ati 'Nicaye mu cyumba cyanjye, nandika ibaruwa yo gusezera, nandikira Perezida w'Igihugu mubwira ko nsezeye igisirikare, kubera ko ndi Umunyarwanda. Ni uko byaje.'

'Uwari uyoboye itsinda ryacu, yahise ajyana ibaruwa yanjye kuri Ambasade ya Uganda muri Moscow, bamusaba ko twajyana, ngezeyo mbabwira ko ndi Umunyarwanda, kandi ntacyo bari bafite cyo kubikoraho. Ambasade iravuga ngo nta kibazo jya mu rugo.'

Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko akimara kugera muri Uganda, byamugoye kubonana n'abo muri FPR Inkotanyi kuko yumvaga ko bose bagiye mu Rwanda.

Ati 'Nyuma y'igihe nko muri Gashyantare 1991 nibwo nabashije guhura n'aba cadres mu kazu gato ahantu hamwe mu Mujyi wa Kampala, batungurwa no kumbona, mbabwira ko ncaka uburyo nakambuka umupaka ariko bansaba kugaruka umunsi ukurikiye.'

'Umunsi nagarutse, nta muntu wari uhari, inzu yari yambaye ubusa. Nagerageje kurungurukamo imbere ariko nsanga ntibagihari. Kumenya aho bahise bajya ni ibintu byangoye nabyo cyane, ariko ku bw'amahirwe nabashije kubona undi muntu unyereka aho bari bari mu cyanya cy'inganda i Kampala.'

Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko yaje guhura na Late Cpt Buyitare, wari ushinzwe kuzana abantu mu Rwanda n'abasirikare babaga bavuye muri NRM.

'Ubwo twarazanye ngeze Mbarara turarana muri hoteli, tuhamara iminsi mike, mu 1991 nsanga bagenzi banjye mu Birunga, Late Cpt Gahinda niwe wahanjyanye.'

Yongeyeho ati 'Nubwo nasanze ubuzima butoroshye, hari abo nari nzi bapfuye, ariko nari nishimiye kubasanga. Nashakaga kurwana cyane kuko nicyo nifuzaga kandi naje kubigeraho kuko bahise banshira muri 'Charlie Battalion' yari iyobowe na nyakwigendera Mico yungirijwe na Nyakwigendera Karemangingo.'

Mu 1993 muri operasiyo 'Iya Munani', Lt (Rtd) Sabena, ni umwe mu basirikare banyuze mu Birunga, berekeza Ruhengeri. 'Uko twamanutse niko hari umwanzi wasigaye mu Birunga habaho nko kwivanga. Abari baturi inyuma nibo baduteye, baturasa.'

'Niho narasiwe urutirigongo bituma mba pararize mpita ngwa hasi, numvaga ari ibisanzwe, byari ibihe bigoye cyane kuko no gukururuka ntibyari byoroshye, naryamye aho amasaha menshi, abandi twari kumwe baza kugaruka nyuma kumfata.'

Yagize ati 'Iyo nza kuba mfite intwaro yanjye nari kwirasa kuko sinashakaga ko umwanzi angeraho.'

Nyuma byagaragaye ko Lt (Rtd) Sabena, afite ikibazo gikomeye, ajyanwa kuvurirwa mu Rubaya, ahari hari irwariro rinini rya RPA, aba ari naho abagirwa, arakira ariko bimuviramo ubumuga bwa burundu.

Mu 1994 ubwo ingabo za RPA zatangiraga gufata uduce tumwe na tumwe, Lt (Rtd) Sabena, n'abo bari barwaranye babakuye mu Rubaya, babajyana i Kiziguro, abandi bari barwaye byoroheje bajyanwa i Byumba.

Muri Nyakanga 1994, abari barwariye i Kiziguro, nibwo bajyanywe i Kanombe, nyuma yo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw'abarenga miliyoni.

Sanny Ntayombya aganira na Lt (Rtd) Sabena mu kiganiro The Long Form
Lt (Rtd) Joseph Sabena yagarutse ku bihe yanyuze byatumye agana urugamba rwo kubohora u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishyaka-ryo-kubohora-u-rwanda-kureka-ishuri-mu-burusiya-ishyaka-ryatumye-lt-rtd

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)