Iterambere rya Nsengimana wivanye mu bukene, akaba ari umujyanama mu bucuruzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu buhamya Nsengimana yabutanze kuri uyu wa 07 Nyakanga 2024 ubwo Chairman wa FPR-Inkotanyi akaba n'Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame yiyamamarizaga kuri Site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare.

Nsengimana w'imyaka 42 yerekanye ko yakuriye mu muryango ukennye cyane, ha handi iyo iwabo babaga batagiye guca incuro bagombaga kuburara kuko nta munsi y'urugo bagiraga.

Yatsinze ikizamini cya leta cy'amashuri yisumbuye ariko ntiyahita ajya kwiga aho yatsindiye ku bw'amikoro make, ariko nyuma Ikigega cyashyizwe muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu kiramwunganira.

Yarangije amashuri yisumbuye mu bukanishi 'ariko ubukene bwari bukiriho. Nari narize ya myuga abantu bumvaga ko nta gaciro ifite, uwayize azaba ikirara cyangwa agakorera abandi.'

Nsengimana yarasoje asubira mu muryango mu buryo bwo guca incuro, ariko nyuma leta ishyizeho gahunda ya hanga umurimo, ikaba imwe akesha ubuzima kugeza uyu munsi.

Ati 'Natoranyijwe mu rubyiruko rwagombaga guhugurwa ku bijyanye no kwiteza imbere, nanjye ndahatana bampa ibihumbi 800 Frw by'igishoro ndi umuturage, nyabona ku buntu.'

Ikibazo cyo kutabona amashanyarazi muri aka karere, yakibyajemo amahirwe y'umurimo atangiza ubucuruzi buto bwo gushyira umuriro muri za batiri zakoreshwaga mu mirimo yo kogosha n'indi ikenera umuriro.

Gutangiza imirimo nk'iyo gusudira ibyuma yari yatangije, yaramwereye irakura, uwacaga incuro umunsi ku wundi, uyu munsi na we hari abamukesha amaramuko bijyanye n'uko yabahaye akazi.

Nsengimana avuga ko uyu munsi 'Nongeyemo n'ububaji, ubu mfite 'atelier' ibaza ikanasudira, ifite agaciro ka miliyoni 25 Frw. Uyu munsi mfite abakozi 18 mpemba miliyoni 2,4 Frw buri kwezi.'

Atelier ya Nsengimana kandi yagize uruhare no mu bijyanye no kubakira ubushobozi mu bijyanye n'ubumenyi ku buryo amaze guhugura abandi bantu 200 mu kubaza no gusudira.

Bijyanye na gahunda zo guteza imbere abikorera, hashyizweho gahunda y'ubujyanama mu bucuruzi, Nsengimana aba umwe mu bajyanama babwo.

Uyu munsi na we afasha abantu mu guteza imbere ubucuruzi bwabo, akavuga ko ubu imvugo ya Perezida Kagame itakiri ingiro gusa ahubwo 'ni imvugo irema kuko Umunyarwanda uyitora imuzamura bikomeye ikamugeza ku iterambere rirambye.'

Hamwe n'inama akesha Perezida Kagame, Nsengimana yavuze ko bahamaze gushyirwaho gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga cyane cyane nko gukwirakwiza internet na yo yayibyaje umusaruro.

Ati 'Mbere nagiraga abantu inama ntarabyize nk'umwuga kuko nari narize ubukanishi. Nakoresheje internet mwaduhaye nicara Gatunda iwacu i Nyagatare niga mu Bwongereza, ubu mfite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye n'ubucuruzi n'ubuyobozi.'

Uyu munsi amaze kuba umujyanama mu by'ubucuruzi ku rwego rw'igihugu, ndetse wa wundi wari wakuriye mu bucancuro, ubu 'ndi umwe mu bajyanama bane bari guhugurirwa muri Kenya, vuba nzagaruka gufasha Abanyarwanda kwimakaza imishinga itangiza ibidukikije cyane cyane mu buhinzi.'

Ati 'Uyu munsi njye narangije kwiyandukuza kuri lisiti y'itora nzatorera muri Kenya aho nzaba ndi. Ndashishikariza cyane cyane Abanyarwanda bari mu mahanga bagane ibiro by'itora dutore Umukandida wacu.'

Icyakora uyu munsi Nyagatare yakoreshaga batiri mu kubona umuriro byarangiranye n'igihe cyabyo, aho ubu hakozwe umushinga wo kongerera ubushobozi imiyoboro y'amashanyarazi, igikorwa cyatwaye ingengo y'imari irenga miliyoni 4,5 z'ama-Euro.

Muri uyu mushinga hubatswe umuyoboro wa MV ufite kilometero 192.222, hashyirwaho transformateur 123 mu gihe umuyoboro wa LV wubatswe wo ufite burebure bwa km 4899.

Ibikorwa bigamije kongera ingufu no gukwirakwiza amashanyarazi, byatumye ingo zayahawe zikuba inshuro eshatu ziva ku 35 564 mu 2017 zigera ku 119 988 mu 2023.

Perezida Kagame yakiriwe n'ab'i Nyagatare ku bwinshi
Kuri Site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare abaturage bari baje gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame ari benshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iterambere-rya-nsengimana-wavuye-ku-guca-incuro-akaba-atanga-ubujyanama-bw-uko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)