IYONGIZE Osoumani wahawe byose na FPR niwe wirirwa i Burayi ayisebya ayandagaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo yakoraga byari bimutunze n'urugo rwe. Abantu baje kumujya mu matwi ayoboka ishyaka rya Kayumba Nyamwasa ryitwa RNC (Rwandese National Congress) ngo arishakire abayoboke mu mujyi wa Kigali, kuko bose bamwumva kandi bamwiyumvamo. Ni uko nawe abikora yivuye inyuma, bariyoboka ku bwinshi.

Ababwira ko bagiye kwitoza i Kampala bakazahindukira bagahirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame n'ishyaka rya FPR uwo Kayumba Nyamwasa yahozemo atarigomeka. Inkuru yaje kuba kimomo mu murwa mukuru wa Kigali, IYONGIZE Osoumani azinga utwangushye, amaguru ayabangira ingata agahungira i Burayi.

Uyu mugabo ntiyigeze ahwema kubwira abamuteze amatwi amagambo akarishye yo kubeshya agira ati : " Igitugu nticyagombye gusimbuzwa ikindi. Agatsiko kari i Kigali kibye ubutegetsi ku mugaragaro, kagashyiraho ingoma y'igisuti kiyingayinga igitugu cy'ingoma ya cyami. Nidukomeza kuyirebera, izatumara. Duhaguruke nta muntu umwe ! ".

Iri vogonyo ni ryo ryamuvuriyemo guhunga. Ageze mu Bubiligi arabwerabwera ubu yirirwa mu myingaragambyo amoka ngo arebe ko yabona amaramuko.

Mu Bubiligi, amakuru dufite ni uko magingo aya IYONGIZE Osoumani, arwanya Leta ya Kigali kandi ari yo yamuguriye amamodoka abiri " 2 " yakoreshaga. Leta ibaye " Mpeka abanduma ". Izo nyangabirama zakoze impuzamashyaka irimo " RNC " Rwandese National Congres, Forces Démocratiques Unifiées " FDU-Inkingi ".

Icyigezweho ni ukwegerana begeranya inkunga kuko bagamijwe guhangana no guhirika ishyaka FPR rikora byose byose mu Rwanda nk'uko abayoboye ayo mashyaka babivuga. Kandi na buri murwanashyaka abivuga mu myigaragambyo y'urukozasoni bakora nk'iyi yo ku wa 05 kamena 2018, imbere ya Tours & Taxis aho tubona uyu Osoumani IYONGIZE araritse uruda ngo aramagana Perezida Kagame wamuhaye byose. Bashimira mu ilira arakataje mu ugushaka guhirika ingoma y'i Kigali. Iyi myigaragambyo ikorwa igihe cyose Perezida Paul Kagame yagiye i Burayi cyane cyane. Ng'ayo ng'uko !



Source : http://www.ukwezi.rw/Amatangazo-y-akazi/article/IYONGIZE-Osoumani-wahawe-byose-na-FPR-niwe-wirirwa-i-Burayi-ayisebya-ayandagaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)