Izitabirwa n'abarenga ibihumbi 450: Dutemberane ahagiye kubera EXPO2024 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Expo2024 iraba guhera ku wa 25 Nyakanga 2024, ikazamara iminsi 21, iri kubera mu Murenge mu Karere ka Kicukiro.

Iyo ugeze ahazabera iri murikagurisha uzanga abantu bose bari gushashyana banoza imirimo ya nyuma, ku buryo uyu munsi urangira ibikoresho byose byamaze kugezwamo.

Hashyizwemo amahema abiri manini, rimwe rigenerwa abamurika b'Abanyarwanda irindi rihabwa Abanyamahanga. Kugeza uyu munsi ayo mahema yose yaruzuye.

Umuvugizi w'Urugaga rw'Abikorera, PSF, Walter Hunde Rubegesa yabwiye IGIHE ko imyanya yose kugeza uyu munsi yamaze gufatwa, ndetse ubu hari abamurika bagera kuri 40 batarabona imyanya.

Ati 'Twari twateganyije ibibanza (stand) 795 kandi byose byarafashwe. Hari abamurika 40 bategereje gushakirwa ibibanza bishya tutari twarateganyije. Bigaragaza ko imurikagurisha rizitabirwa kuko abamurika bamaze kwitabira 100%, bikaduha icyizere ko n'abasura baziyongera.'

EXPO2024 ku ruhande rw'abamurika yitabiriwe n'ingeri zitandukanye ndetse n'umubare w'abanyamahanga wariyongereye. Ubu bagenewe ibibanza 176 ndetse byose byarafashwe.

Muri abo barimo n'abaturutse mu Bushinwa cyane ko iki gihugu gifitemo ibigo bitatu.

Birimo ibicuruza ibinyabiziga, imyenda n'ibikoresho by'ubwubatsi nk'uko Chairman w'Ihuriro ry'Abashinwa mu Rwanda, Edward Yin, yabishimangiye.

Ati 'Nitabiriye Expo yo mu Rwanda inshuro nyinshi, ibintu bihora ari bishya. Uko umwaka utashye ni na ko abasura ibyo dukora biyongera. Covid-19 iri kurangira niyo mpamvu twongereye ingufu. Umusaruro ni mwiza.'

Yunganirwa n'Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali ritangizwe ku nshuro ya 27. Kuri iyi nshuro abamurika bikubye hafi kabiri bagera kuri 795, na 2023 aho banganaga na 403, ndetse biteganyijwe ko abagera ku bihumbi 450 bazaryitabira.John wavuze ko EXPO yababereye amahirwe y'akazi.

Ati 'Twatangiye kwitabira EXPO bwa mbere mu 2010. Stand mubona aha nitwe twazubatse. Mu myaka itatu ishize twubaka iza Banki ya Kigali na MTN Rwanda kuko ibyo bigo byo bihora bihindura. Urumva ni akazi tuba tubona tukagaha n'Abanyarwanda.'

Imurikagurisha ryabaye ku nshuro ya 26 ryatangiye ku wa 26 Nyakanga 2023, ryitabiriwe n'abamurika 403 baturutse mu bihugu 21, harimo abamurika bo mu Rwanda 291.

Ryarangiye ryitabiriwe byibuze n'abarenga ibihumbi 300.

Kuri iyi nshuro Hunde agaragaza ko iyo mibare iziyongera kuko mu 2023 abantu bari bagitinya Covid-19, badashaka kurekura amaafaranga, ibyahindutse kuri iyi nshuro.

Uyu muvugizi yavuze ko hateganywa abari hagati y'ibihumbi 400 n'ibihumbi 450 bazajya bitabira imurikagurisha umunsi ku wundi.

Ati 'Mu mibyizi turateganya kujya twakira ibihumbi nka 20 mu mpera z'icyumweru tukakira ibihumbi nka 45. Niyo mpamvu dushaka ko bajya baza kuva mu gitondo bitari ukurindira kuza nimugoroba tubyigana.'

Abantu bose bemerewe kuza gusura EXPO2024. Abana n'abanyeshuri bazajya bishyura 500 Frw, abakuru bishyure 1000 Frw.

Abamurika bari mu bice bitandukanye nk'ubukorikori n'inganda zikora ibirimo nk'ibikoresho by'ikoranabuhanga, iby'ubwubatsi, izongerera agaciro umusaruro w'ubuhinzi n'izindi.

Banki enye na zo zizaba zitanga serivisi z'imari kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa 21.

Ubuyobozi bwa PSF bugaragaza ko EXPO yateye imbere umwaka ku wundi kuko yavuye ku kubera mu Ishuri ryisumbuye rya Saint-André aho yitabirwaga n'abagera ku 1000 ku munsi, yimurirwa muri Sitade Amahoro muri wa muzenguruko wayo, uyu munsi ikaba ibera i Gikondo ku buso bwa hegitari enye.

EXPO yavuye ku minsi irindwi yikuba gatatu ndetse harifuzwa ko yagera ku minsi 30, Hunde akavuga ko yanarenga kuko nko mu Bushinwa bamara amezi atandatu.

Ubu hari kwigwa umushinga w'uko imbuga imurikirwamo yakwagurwa ikava kuri hegitari enye ikagera kuri 14, kuko ubutaka burahari, ha handi n'abamurika bazajya barara ahamurikirwa.

Aha ni hamwe mu ho abaza muri EXPO bazajya binjirira
Imashini izajya ikusanya amafaranga abasura EXPO batanga
Muri EXPO2024 Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB na rwo ruzaba rugaragaza serivisi rutanga
Adelino Balate wo muri Mozambique azaba ahagarariye igihugu cye muri EXPO2024, aho we n'abandi bazaba berekana impamvu abashoramari bakwiriye gushora muri Mozambique
Umuyobozi wa JKK International Africa Ltd witwa Kurien John yavuze ko kuva mu 2010 EXPO yo mu Rwanda yababereye amahirwe y'akazi ko kubaka stand zimurikirwamo ibicuruzwa na serivisi
Chairman w'Ihuriro ry'Abashinwa mu Rwanda, Edward Yin yavuze ko EXPO2024 yababereye amahirwe y'ubucuruzi mu buryo butaziguye
Imyenda itandukanye na yo iri mu bizamurikwa
Aba mbere batangiye kuganura EXPO2024 itaranatangira
Abashaka kwica akanyota Amstel izaba yabadabagije
Muri EXPO2024 icyo kurya kizaba ari akatabuze
Abakunzi ba mushikaki n'ikirayi gisize batekerejweho
Abakunzi ba Primus na bo baributswe muri EXPO2024
Ingufu Gin Ltd na yo ntiyatanzwe muri EXPO2024
Abakunzi b'ibicuruzwa byo kwa Nyiragarama na bo bazabibona uko babishaka
Ibigo bitandukanye biri mu byiteguro ya nyuma mu gihe habura amasaha make ngo EXPO2024 itangire
Airtel Rwanda izaba itanga serivisi zose
Kinazi Cassava Plant Ltd izaba igaragaza ubwiza bw'ifu y'imyumbati y'umwimerere itunganya
Tecno na yo izaba igaragaza ibicuruzwa bishya ifite
Stand zose zarangiye kubakwa hasigaye kuziryoshya gusa
Infinix na yo izaba itanga serivisi ku bakiliya bayo bazitabira EXPO2024
Stand ya MTN Rwanda ni uku izaba imeze muri EXPO2024
Banki ya Kigali izaba itanga serivisi z'imari uko buri wese azifuje
Ameki Color na yo izaba ihagarariwe muri EXPO2024
Mozambique izaba igaragaza impamvu abashoramari badakwiye kwirengagiza gushora imari muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika

Amafoto: Kwizera Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/izitabirwa-n-abarenga-ibihumbi-450-dutemberane-ahazabera-expo2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)