Jasiri yatangije icyiciro cya karindwi cya gahunda yo gufasha abashaka kuba ba rwiyemezamirimo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iyi nshuro abemerewe ni abo mu Rwanda, Ethiopie na Kenya, Jasiri ikagaragaza ko ababishaka batacikanwa n'iyo gahunda ifatwa nk'amahirwe adasanzwe yo guhindura ibitekerezo byabo imishinga ihindura ubuzima bwa benshi.

Kwiyandikisha byatangiye ku wa 17 Nyakanga 2024 bikazatangira ku wa 17 Ukwakira 2024.

Jasiri Talent Investor itanga urubuga kuri ba rwiyemezamirimo kugira ngo bahindure ibitekerezo byabo imishinga ikomeye.

Abatoranyijwe bahabwa inkunga mu mafaranga, amahugurwa, ubujyanama bw'uko imishinga ikorwa, n'inama z'inzobere mu mirimo itandukanye.

Kuva iyo gahunda yatangira mu 2021, Jasiri yateje imbere ba rwiyemezamirimo 189 mu byiciro 5, havamo imishinga 79 ikora mu nzego 25 bitandukanye.

Iyo mishinga yafashije mu guhanga imirimo 1109 muri Afurika y'Iburasirazuba, aho abarenga 7000 bahinduriwe ubuzima binyuze muri yo.

Icyakora si buri wese wemerewe kwiyandikisha, Jasiri ikagaragaza ko uwemerewe agomba kuba ari Umunyarwanda, Umunya-Kenya cyangwa Umunya-Ethiopie, uba mu gihugu cye cyangwa mu mahanga.

Uwo kandi asabwa kuba ashoboye kuba rwiyemezamirimo nk'umwuga uhoraho, kandi yemera kumara amezi atatu mu Rwanda mu mahugurwa.

Asabwa kuba afite ubumenyi mu mwuga we, ndetse anagira umuhate wo gukemura ibibazo biri mu mirimo akoramo.

Umuntu wujuje ibyangombwa byo kwiyandikisha muri Jasiri Talent Investor kandi ni wa wundi wiyemeje gutangiza umushinga mushya ushobora gukura vuba.

Jasiri iti 'Uwo kandi ni wa wundi ugira ubushake bwo guhanga udushya no gukemura ibibazo mu rwego arimo, ashobora gukorana n'abandi, no gutangirana imishinga na ba rwiyemezamirimo bagenzi be, bamwe bafite icyerekezo nk'icye.'

Nubwo buri wese wujuje ibisabwa yemerewe kwiyandikisha, Jasiri ikangurira ba rwiyemezamirimo b'abagore n'abari mu mahanga kudapfusha ubusa ayo mahirwe.

Iki kigo kigaragaza ko Jasiri Talent Investor ifite gahunda y'amezi atatu y'amahugurwa abera mu Karere ka Bugesera.

Kigaragaza ko kizakora ibiganiro bitandukanye kuri murandasi kugira ngo ifashe abiyandikisha kurushaho gusobanukirwa ndetse no gusubiza ibibazo bibaza, ikazifashisha imbuga nkoranyambaga zayo mu gutangaza ibisobanuro kuri ibi biganiro.

Umwe mu banyuze muri iyi gahunda mu cyiciro cyayo cya kabiri, akaba n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa muri HiQ Africa, Gentil Ndoba yashimangiye ko Jasiri ari amahirwe y'ingenzi kuri ba rwiyemezamirimo b'Abanyafurika bifuza guhanga imishinga ikomeye.

Ndoba yavuze ko Jasiri Talent Investor itanga ubumenyi bukenewe kugira ngo umuntu agere ku ntego ze nka rwiyemezamirimo no guhura n'abo bafatanya umushinga bafite intego imwe.

Ati 'Ndasaba cyane ba rwiyemezamirimo ko bagira inyota yo kwitabira gahunda ya Talent Investor.'

Jasiri igaragaza ko umuntu ufite icyerekezo cyo gutangiza umushinga ufite impinduka nziza ku buzima rusange, adakwiriye gucikanwa n'ayo mahirwe. Abikeneye yanyura kuri https://jasiri.org/application cyangwa ku mbuga nkoranyambaga zose za Jasiri anyuze kuri @Jasiri4Africa kugira ngo abone amakuru yihuse.

Jasiri yatangaje ko kwiyandikisha mu cyiciro cya karindwi cya gahunda yo guteza imbere abifuza kuba ba rwiyemezamirimo izwi nka 'Jasiri Talent Investor' byatangiye
Uwiyandikisha muri gahunda ya Jasiri Talent Investor anyura ku rubuga rwa Jasiri rwa jasiri.org/application



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jasiri-yatangije-icyiciro-cya-karindwi-cya-gahunda-yo-gufasha-abashaka-kuba-ba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)