Jenoside yakorewe Abatutsi ni ugutsindwa k'Umuryango Mpuzamahanga - Bill Clinton wahoze ayobora Amerika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho mu Nama Mpuzamahanga yateguwe n'Umuryango ugamije kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust, ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda, Kaminuza ya Tufts, Minisiteri y'Ubumwe n'Inshingano Mboneragihugu n'abandi bafatanyabikorwa, ikaba iri kubera i Kigali.

Bill Clinton yari Perezida wa Amerika mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, kuko yinjiye muri White House mu 1993, asoza imirimo ye mu 2001.

Mu Ijambo rye, Bill Clinton yavuze ko gushoboka kwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari igisebo ku Muryango Mpuzamahanga.

Ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ugutsindwa k'Umuryango Mpuzamahanga, ntabwo twigeze dushyira hamwe mu guhagarika vuba ubwicanyi.'

Uyu mugabo yavuze ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu mateka asharira ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu ari Igihugu giteye ishema kubera uburyo Abanyarwanda bagize uruhare mu bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge.

Ati 'Uyu munsi nifatanyije namwe mu guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gushimira abafashe icyemezo bakagira uruhare mu bumwe n'ubwiyunge.'

Clinton yavuze ko atewe ishema no kuba yarakoranye n'u Rwanda mu myaka ishize, cyane cyane mu nzego z'ubuzima n'ubuhinzi, akibonera uburyo Abanyarwanda bahisemo gusiga inyuma ibibatandukanya, bagahitamo gushyira hamwe mu kubaka iterambere rigera kuri bose.

Ati 'Ibi byaturutse mu gufata icyemezo cyiza cyo kudaheranwa n'amateka, ahubwo akigirwaho.'

Yavuze ko u Rwanda rw'uyu munsi rutandukanye n'urwo mu myaka 30 ishize, ku buryo abarusura babona itandukaniro.

Ati '[Abasura u Rwanda] bazarusanga ari Igihugu gitekanye, gifite ubukungu butera imbere bigizwemo uruhare no guhanga udushya. Ibi ntibyari gushoboka hatigishijwe amahoro ndetse ngo habeho n'ibikorwa by'isanamitima.'

Iyi Nama yateranirije mu Rwanda abantu baturutse hirya no hino ku Isi, aho bari kugirana ibiganiro bigaruka ku rugendo rwo kubaka ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda, uburyo bwo kubaka amahoro arambye n'ibindi bitandukanye.

Bill Clinton yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari ugutsindwa k'Umuryango Mpuzamahanga
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, ni umwe mu bitabiriye iyi Nama
Ni Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye

Amafoto: Niyonzima Moise




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jenoside-yakorewe-abatutsi-ni-ugutsindwa-k-umuryango-mpuzamahanga-bill-clinton

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)