Joackiam Ojera yaba yaravuye ku izima? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko asinye imbanziriza masezerano muri Police FC ndetse akanahabwa amafaranga make ku yo bavuganye ariko akaza gushaka kwisubiraho, Joackiam Ojera ashobora kuba yaravuye ku izima yemera gukinira ikipe y'abashinzwe umutekano mu gihugu.

Mu mpera za Mutarama 2024 ni bwo Ojera yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri Arab Contractors yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri ayisinyira amezi 6.

Ubwo yajyaga mu Misiri yasize asinye imbanziriza masezerano muri Police FC ndetse agira n'amafaranga ahabwa cyane ko yerekaga iyi kipe ko hari ibibazo ashaka gukemura.

Uyu mukinnyi nyuma yo kugera mu Misiri akitwara neza bivugwa ko yahise abona indi kipe imwifuza muri icyo gihugu akaba yumva atagaruka mu Rwanda bityo yamaze kumenyesha Police FC ko yumva ataza bamureka akabasubiza amafaranga bamuhaye ibintu Police FC idakozwa.

Mu kwezi gushize ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n'umunyamabanga wa Police FC, CIP Umutoni Claudette, yavuze ko uwo mukinnyi atari mu bandi ubwo rero atari uwa Police FC.

Gusa umutoza Mashami Vincent akaba yemeje ko Ojera Joackiam ari umukinnyi wa bo bategereje.

Ati "Ojera ni umukinnyi wacu, ariko bitewe na shampiyona akinamo harimo ibirarane byinshi byagiye biterwa na Al Ahly ndetse na Zamalek basubika imikino myinshi, rero urumva ko na bo ntibararuhuka baracyari mu kazi, ni yo mpamvu mutamubona ariko na we turimo turakora ibishoboka byose ngo turebe ko twamubona vuba hashoboka."

Joackiam Ojera yakiniraga Rayon Sports kuva mu ntangiriro za 2023 aho yayigezemo ari intizanyo ya URA FC yo muri Uganda mu gihe cy'amezi atandatu, ayifasha kwegukana Igikombe cy'Amahoro.

Mbere y'uko umwaka wa 2023-24 utangira, Ojera yari yongereye amasezerano y'umwaka umwe ayikinira amezi 6 aho Rayon Sports yishyuwe ibihumbi 20 by'Amadorali.

Kera kabaye Ojera ashobora kuba yavuye ku izima



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/joackiam-ojera-yaba-yaravuye-ku-izima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)