Tariki 14 Nyakanga Abanyarwanda baba mu mahanga ni bo babimburiye abandi batora Umukuru w'Igihugu n'Abadepite, hakurikiraho ab'imbere mu gihugu batora tariki 15 Nyakanga 2024.
Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko abo mu Burengerazuba bw'Isi bakunda kunenga ko mu Rwanda hari umukandida ugira amajwi arenga 90% nyamara nta majwi ariho umukandida atagomba kurenza.
Ati 'Nta mibare igenwe umukandida atagomba kurenza. Paul Kagame nagira 100% tuzarikubitaho zikamwe ayo zitahanye. N'abantu bo muri Komisiyo y'Amatora sinshaka ko bazavuga ngo ariko se ko tubona Paul Kagame ari hafi gusatira 100% hari n'abandi bakandida babiri turavuga ko wenda bafite 0.2%? Turabigenza gute?'
Uwizeyimana yavuze ko agendeye ku byo babonye mu bikorwa byo kwiyamamaza ibizava mu matora byigaragaza.
Ati 'Icyo tudafite ni imibare neza ariko ibikorwa byo kwamamaza twagiye tubona biragaragaza ibizavamo.'
Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko ibihugu by'i Burayi na Amerika byahereye kera bitegeka Afurika uko amatora agomba kugenda, byitwaje inkunga bitanga mu matora.
Ati 'Abo bantu bumva ko byanga bikunda 'twatanze amafaranga kandi dufite umukandida dushyigikiye, ni na we ugomba gutsinda'. Atari uwo utsinze tuzavuga ko hari igitugu, tuzavuga ko habayeho kwiba amajwi, urubyiruko mugomba kugumuka mugatwika amapine, mukamena amadirishya, mugasahura. Ni ibyo baba bashaka.'
Senateri Uwizeyimana yahamije ko nta demokarasi ihuriweho n'Isi yose ibaho kuko hari aho usanga bafite amashyaka abiri asimburana ku butegetsi kandi akaburambaho nyamara byifuza ko ahandi bagira amashyaka menshi cyane atagira icyo amariye igihugu.
Yahamije ko demokarasi idatandukanywa n'umuco w'igihugu n'imibereho y'abaturage bacyo n'amateka yacyo.
Ati 'Demokarasi dufite, ni ukuvuga demokarasi yumvikanyweho yabayeho nyuma y'ibiganiro byinshi n'impaka (â¦) abantu bagenda bavuga ngo ariko tubanze dusesengure ibibazo by'igihugu, tumenye amateka y'igihugu, imiterere yacyo, tumenye icyangije ubumwe bw'Abanyarwanda, tumenye imitwe ya politike uburyo yitwaye mu 1991 kugeza mu 1994 kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyuma nitumara gusesengura amateka y'igihugu turebe icyateye ubuhunzi, turebe icyatumye abantu bamwe bari impunzi babuzwa gutaha kugeza ubwo abana babo bafashe intwaro bakarwana bakabohora igihugu.'
'Ibyo byose byagombaga kurebwaho kugira ngo tumenye ngo igisubizo kibereye Abanyarwanda ni ikihe? Ni uko haje demokarasi yumvikanyweho ishingiye kuri ya mahame remezo 10 ari mu Itegeko Nshinga'
Mukantaganzwa Domitilla wari muri komisiyo yateguye Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda rya 2003 yavuze ko abaturage icyo gihe banze ibyo gushyiraho amashyaka menshi kuko bari bamaze kubona uburyo yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.