Kaminuza y'u Rwanda iri gukora ubushakashatsi ku bushobozi bwa batiri za moto z'amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ngingo yayikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Nyakanga 2024, mu kiganiro Waramutse Rwanda cyagarukaga ku ireme ry'amasomo atangirwa muri Kaminuza y'u Rwanda.

Prof Kayihura, yavuze ko ubu bushakashatsi buri gukorwa n'abanyeshuri bari gukurikirana amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza, n'aya PhD ajyanye n'ingufu zisubira [Renewable Energy].

Ubu bushakashatsi bukorerwa umunsi ku munsi mu Kigo Nyafurika cy'Icyitegererezo cyigisha ibijyanye n'ingufu hagamijwe Iterambere rirambye [African Centre of Excellence in Energy for Sustainable Development- ACE-ESD], gikorera muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga.

Hashize imyaka itandatu Kaminuza y'u Rwanda itangije ibigo by'ikitegererezo ku rwego Nyafurika. Kimwe muri byo ni icyigisha ibijyanye n'ingufu hagamijwe iterambere rirambye [African Centre of Excellence in Energy for Sustainable Development- ACE-ESD].

Muri ACE-ESD higishwa amasomo yo ku rwego rwa Masters na PhD arimo ajyanye n'ingufu z'amashanyarazi, ingufu zisubira n'ayo kurondereza umuriro.

Prof Kayihura yagize ati 'Kimwe mu byo iyi African Centre of Excellence irimo gukora n'ubushakashatsi imaze igihe ifatanya na REG, ndetse n'ibigo nka RURA bujyanye n'ingufu zisubira. Ariko muri ubwo bushakashatsi iki kigo kiba cyunganirwa n'ibindi bigo by'ikitegererezo bihari birimo icya ACEIoT, ACE-EDS n'ibindi.'

Yakomeje agira ati 'Dufate nk'ubu dufite za moto zikoresha za batiri, nk'iyo urebye iyo batiri hari igihe imara [ikirimo umuriro] ariko nanone hakaba uburemere bwayo.'

'Kimwe mu bushakashatsi abantu barimo kurebaho haba hano mu Rwanda n'ibindi bigo dufatanya ni ukureba ngo ni gute hakongerwa igihe ya batiri yamara [irimo umuriro] ariko nanone hakanagabanywa uburemere bwayo. Ubwo ni bumwe mu bushakashatsi buba buri gukorerwa mu bigo byacu by'icyitegererezo.'

Uretse iki Kigo cya ACE-ESD hari n'icyigisha ibijyanye n'ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho [ACEIoT], icyigisha ibijyanye no gusesengura amakuru [ACE-EDS] n'icyigisha ibijyanye no kwigisha imibare n'ubumenyi [ACEITLMS].

Ibi bigo byose byigisha amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), n'ay'ikirenga (PhD), hagamijwe guteza imbere uburezi bukemura ibibazo bitandukanye binyuze mu bushakashatsi.

Prof Kayihura yavuze ko binyuze muri ibi bigo, Kaminuza y'u Rwanda, ifite ubushobozi bwo gutanga umusanzu ukomeye mu rugendo rw'iterambere rizaganisha u Rwanda mu bihugu bifite ubukungu buciriritse by'umwihariko mu rwego rw'inganda, binyuze mu gutanga abakozi bari ku rugero rushyitse.

Yavuze ko mu nganda zirimo iz'imiti, uruteganya kubakwa rutunganya Lithium, urutunganya imodoka z'amashanyarazi n'izindi, iyi kaminuza ifite ubushobozi bwo kuzazihaza mu rwego rw'abakozi bafite ubushobozi bukenewe.

Prof Kayihura Muganga Didas, yagaragaje ko hari abanyeshuri b'iyi kaminuza bari gukora ubushakashatsi ku ku bushobozi bwa batiri za moto zikoresha amashayarazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-iri-gukora-ubushakashatsi-ku-bushobozi-bwa-batiri-za-moto-z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)