Kamonyi-Kayumbu: Hari abagicana udutadowa kandi intsinga z'umuriro zibaca hejuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatuye Akagali ka Gaseke, Umurenge wa Kayumbu ho mu Karere ka Kamonyi bavuga ko umuriro bazi mu ngo zabo ari uwo muziko, gucana amatoroshi igihe cy'ijoro no gucana udutadowa kuko uw'Amashanyarazi babona intsinga zawo zibaca hejuru. Basaba ubuyobozi kwibuka ko nabo bakeneye iterambere rizanywe nawo, bagasirimuka nk'abandi, bagakora imishinga itandukanye ituma biteza imbere, abana biga bagasubira mu masomo batagombeye gucana Agatadowa n'ibindi.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na intyoza.com, bavuga ko umuriro w'Amashanyarazi bawuzi mu isantere y'Ubucuruzi ya Manyana, bakawubona ahandi iyo bagize impamvu zituma bava aho batuye bagatembera.

Kutagira uyu muriro w'amashanyarazi, babifata nko guhezwa ku iterambere. Bashinja ubuyobozi kuba bwaragiye bubizeza kenshi ko bugiye kubaha umuriro ariko imyaka ikihirika batawuhawe nyamara intsinga zibaca hejuru, amapoto ashinze mu butaka bwa bamwe.

Uwanyirigira Providence, umuturage mu kagari ka Gaseke asanga hakwiye izindi mbaraga zatuma abayobozi babona ko bakwiye gushyira imbaraga mu gufasha abaturage kubona umuriro cyane ko ahenshi amapoto n'intsinga bihari.

Asaba ko imvugo yo kubwira abaturage ngo ni bategereze imyaka igashira indi igataha ikwiye gucika bityo icyo abaturage basezeranijwe kigakorwa neza kandi ku gihe babwiwe, igihe bidakozwe bityo hagatangwa amakuru aho guhora bategereje igihe batazi.

Agira kandi ati' Twitoreye Perezida, ni adufashe aba bayobozi bajye batubwira ibyo bari budukorere bitari ibyo kumera nk'abatubwira bikiza. Perezida wacu we ntabwo twamurenganya kuko wenda aba azi ko byose byatugezeho ariko ubwo wenda abantu bo hasi wasanga ariho hari ikibazo. Dukeneye ubuvugizi'.

Umuturage witwa Ndayambaje Rewulade, avuga ko ahereye mugace atuyemo aha Kayumbu, ngo hari Taransifo 3 z'Umuriro w'Amashanyarazi ariko bakaba nta muturage ucana. Iyo bahuye n'abayobozi bakababaza impamvu bo badahabwa umuriro, intero ngo ihora ari imwe yo kubasaba kwihangana bagategereza.

Uwitwa Kagina Jean Damascene, we agira ati' Nk'umuturage uturiye izi ntsinga n'amapoto mbona bincaho. Twaheze mu gihirahiro ntabwo tuzi igihe n'igihe bazawuduhera. Tubona intsinga gusa n'amapoto ariko ntacyo bitumariye twe kuko hashize igihe'.

Avuga ko kutagira umuriro bibabangamiye nk'abaturage, ko bituma nabo hari ibikorwa byinshi by'iterambere batabasha kugeraho. Ati' Umuriro uzana byinshi ku byerekeranye n'iterambere. Nk'ubu ng'ubu umuntu yagatekereje kwihangira imirimo abaye afite umuriro hafi. Wasudirira hafi, wakwishingira ka Salo kogosha cyangwa se ugashaka imashini isya yaba amasaka cyangwa ibigori n'ibindi!. Ubu, ntabwo aha iwacu wagira aho ushakira Serivise z'Irembo n'izindi zitangwa hifashishijwe umuriro'.

Minani Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayumbu yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ikibazo cyo kuba aba baturage nta muriro bafite kizwi ariko ko kiri mu nzira zo gukemuka cyane ko iby'ibanze ku gira ngo bawubone bihari aribyo Amapoto ndetse n'intsinga z'Amashanyarazi.

Agira ati' Ngira ngo hari gahunda Akarere gafite yo gukwirakwiza aho umuriro utagera kandi ukwiye kugera! Kiriya gice rero cya Manyana ya Busoro na Kigarama yo muri Gaseke birazwi ko naho hari mu hihutirwa, ngira ngo hari no mu hazaherwaho kuko Taransifo zirahari. Mu bice twabaruye bigomba kwihutishwamo iyo gahunda yo gukwirakwizamo amashanyarazi, Abanyamanyana n'Abanyakigarama barimo kuko bo nti bazanagorana kuko Taransifo zirahari, nababwira ngo bashonje bahishiwe, ndibwira ko biri muri uyu mwaka w'Ingengo y'Imari'.

Aba baturage, bavuga ko kubona umuriro bizabafasha cyane gusirimuka nk'abandi, bakava ku gucana Agatadowa ahubwo bakanatekereza imishinga itandukanye yababyarira inyungo, bakagira bimwe bikemurira iwabo birimo Serivise zimwe na zimwe bajya gushaka ku bafite umuriro. Bavuga kandi ko ahageze umuriro umwijima uhunga byaba mu bitekezo no mu mikorere ku bafite gahunda ihamye yo gukora bakiteza imbere haba kuri bo ubwabo, Imiryango yabo n'Igihugu muri rusange.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/07/25/kamonyi-kayumbu-hari-abagicana-udutadowa-kandi-intsinga-zumuriro-zibaca-hejuru/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)