Kamonyi-Rugalika: Impamvu irafatika yo gutora Paul Kagame n'Umuryango FPR-INKOTANYI-Uzziel Niyongira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intore z'Umuryango FPR-INKOTANYI, Abanyarugalika ho mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 06 Nyakanga 2024 bahuriye ku kibuga cy'Umupira cya Kigese mu kwamamaza Paul Kagame nk'Umukandida rukumbi w'Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu. Hanamamajwe abakandida Depite b'Umuryango. Mu butumwa bahawe na Uzziel Niyongira uyobora (Chairman) FPR-INKOTANYI ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi, yabasabye kuzatora Paul Kagame kuko ari iby'agaciro, ko ndetse ntacyo bamuburanye. Yibukije buri wese ko Paul Kagame' yadukunze urukundo ruhebuje'.

Mu butumwa bwe imbere y'imbaga y'Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI, Abanyarugalika n'abandi bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Umukandida w'UmuryangoFPR-INKOTANYI, Paul Kagame n'abakandida Depite b'Umuryango, Uzziel yagize ati' Impamvu irafatika yo gutora Nyakubahwa Paul Kagame n'Umuryango FPR-INKOTANYI. Ntacyo yatwimye, natwe ntacyo tuzamwima'.

Chairman Uzziel Niyongira ati' Paul Kagame yadukunze urukundo ruhebuje'. Nta mpamvu n'imwe yo kutamutora.

Yakomeje ababwira ati' Yadukunze urukundo ruhebuje, kandi nagira ngo nibutse Abanyarugalika, kumutora ni twebwe tuzaba twigiriye neza cyane. Yitangiye uru Rwanda yitangira Abanyarwanda, ni yo mpamvu n'uyu munsi yemeye gukomeza kudukorera. Kumutora rero ni ukwiteganyiriza, ni ukureba kure'.

Uzziel( Chairman), yongeyeho ati' Dukeneye gukomeza kuba muri aya mahoro. Dukeneye gukomeza kugira iterambere ryihuse, Dukeneye gukomeza kugira Igihugu cyubashwe mu ruhando mpuzamahanga. Ibyo uwabikoze ni Paul Kagame. Ibioorwa bye birivugira kandi imvugo ye ni yo ngiro. Ntacyo yatwimye yadusezeranije'.

Uhereye ibumoso! Ni Prisca Uwamahoro, Jean Paul Munyandamutsa, Chairman Uzziel Niyongira.

Yakomeje yibutsa Intore z'Umuryango FPR-INKOTANYI n'Abanyarugalika muri rusange ko, Paul Kagame yakoze ibyari byarananiye benshi, abo byacanze akaza akabicangura ubu buri wese akaba yishyira akizana, afite ijambo. Ati' Dutore Paul Kagame Iterambere rirambe. Muhitemo neza mutora Paul Kagame, Abasaza n'Abakecuru babe Abasore n'Inkumi'.

Muri iki gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame nk'Umukandida rukumbi w'Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, hanamamajwe Abakandida Depite b'Umuryango FPR-INKOTANYI, aho abari kumwe n'Inkotanyi za Kamonyi, Rugalika bahagarariye abandi ari; Uwamahoro Prisca na Munyandamutsa Jean Paul( aba bombi kandi bigeze kuyobora aka karere). Biyeretse Intore z'Umuryango FPR-INKOTANYI n'Abanyarugalika muri rusange, babasaba gutora Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bagakomeza kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

Abitabiriye bose uku kwamamaza, bahawe ubutumwa banasabwa kubusangiza abatabashije kuboneka. Bibukijwe ko Amatora mu Rwanda ari nk'ubukwe, ko buri wese ugejeje igihe cy'itora asabwa kutabura cyangwa se ngo akererwe( inkoko niyo ngoma mu mvugo yakoreshejwe). Basabwe kuzirikana ko umwenda wa mbere w'Ubu bukwe( Itora) ari INDANGAMUNTU, ko n'utayifite yegera ubuyobozi agafashwa kubona ikiyisimbura ariko nta rwitwazo rwo kubura mu matora.

Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi;

Chantal Mutuyimana ushinzwe kwamamaza.
Prisca Uwamahoro na Jean Paul Munyandamutsa bajya kwiyereka Abanyarugalika.

Barahabyinnye ivumbi riratumuka.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/07/07/kamonyi-rugalika-impamvu-irafatika-yo-gutora-paul-kagame-numuryango-fpr-inkotanyi-uzziel-niyongira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)