Kamonyi-Rugalika: Ishuri Shalom Stars Academy ryijeje ababyeyi kudatezuka ku gutanga ireme ry'Uburezi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gusoza umwaka w'Amashuri 2023-2024, Ubuyobozi n'Abakozi ba SHALOM Stars Academy riherereye mu Murenge wa Rugalika muri metero zitarenga ijana uvuye kuri Kaburimbo ahazwi nka Kamiranzovu, urenze gato Bishenyi, basangiye umwaka n'abanyeshuri ndetse n'Ababyeyi babo, ari nako hatangwa amanota, Abanyeshuri batsinze kurusha abandi barabihemberwa. Ubuyobozi bw'iki kigo bwijeje Ababyeyi ko butazatezuka ku gutanga Uburere n'Uburezi bifite ireme. Ababyeyi, bagaragaje zimwe mu mpamvu bahisemo iki kigo.

Nyirinkwaya Pascal, yashinze iki kigo gifite amashuri y'inshuke ndetse n'abanza. Yabwiye intyoza.com ko mu gushinga iki kigo yabitewe n'ibibazo yagiye ahura nabyo mu bihe byashize, aho amashuri yari make kandi n'aho abonetse ugasanga abana bakora ingendo ndende, bagahura n'imvune zanagiraga ingaruka zitari nziza ku myigire yabo.

Avuga kandi ko gushinga iri shuri, byanatewe no kubona ko agace atuyemo mu Murenge wa Rugalika ndetse n'ahahakikije nka Runda na Gacurabwenge harimo guturwa cyane kandi nta shuri riri hafi, bityo yiyemeza gutanga umusanzu we ngo afashe ababyeyi, babone ishuri hafi kandi ribaha ibyo bajyaga kujya gushaka ahandi.

Pascal, avuga ko icyerekezo cy'iri shuri gifatiye ku mirongo migari ya Politiki y'Igihugu mu burezi, mu gutanga Uburezi budaheza kandi bwegereye abaturage, abana bakiga hafi kandi bagahabwa Uburezi n'Uburere bifite ireme, bubaremamo abazigirira umumaro bagakurana indangagaciro zibaganisha ku kuba ab'Umumaro ku Gihugu.

Abana bato bari bishimye.

Mu gusoza uyu mwaka w'amashuri, Nyirinkwaya Pascal asaba abana bagiye mu biruhuko kubyitwaramo neza mu rugo nti bagire uburangare, bakibuka ko ibiruhuko bitavuze gutandukana n'amasomo, ko mu byo bakora bakwiye kugena umwanya wo kwiyibutsa amasomo ariko kandi n'ababyeyi bakabibafashamo kugira ngo batajya mu bibahuza bakazasubira ku ishuri barasubiye inyuma.

Ati' Turasaba abana gukomeza kugira umutima wo gukunda ishuri, kugira inyota yo gukunda kwiga, gusubiramo amasomo. Turabasaba kandi kugira isuku haba ku mubiri no ku mutima kuko ibyo iyo ubibasha no mu ishuri burya uratsinda'.

Abana batsinze neza kurusha abandi barashimiwe, bahabwa ibihembo.

Nka nyiri ikigo, hari icyo yijeje ababyeyi, ati' Icyambere nizeza Ababyeyi ni ubufatanye kuko Ababyeyi, Abana n'Abarezi babijyanyemo neza bagera kubintu bishimishije. Tubari hafi nabo ni batube hafi twirerere ariko kandi tunarerera Igihugu. Tubijeje ireme rifite imbaraga kuko Igihugu cyaduhaye amahirwe menshi, kiduha ibyo dukeneye, ntacyo twakiburanye, natwe ntacyo ababyeyi n'abana bazatuburana'.

Ngenzi Alphonse, umubyeyi urerera muri iki kigo cya Shalom Stars Academy yabwiye intyoza.com ko kuzana abana be babiri muri iri shuri yabitewe n'uko yashimye imikorere, ashima Uburezi n'Uburere baha abana.

Ati' Impamvu nahisemo kuzana abana banjye hano ni uko nasanze ari ikigo cyigisha neza, Ikigo gifite gukunda abana kandi kikabaha Uburere tubona ko budushimisha. Ikindi ni ikigo dufatanya buri munsi kuko dukurikirana uko abana bacu biga, aho twakabaye tubajyana dusanga ntacyo harusha aha kuko hano bafite Abarezi bafite ubuhanga ndetse n'Ubunararibonye mu kurera abana bacu kuko kwigisha abana muri ino munsi bisaba umuntu ubikunze, ubifite nk'umuhamagaro kandi aha nicyo batwereka'.

Aha, abanyeshuri bakinnye umukino badidibuza urufaransa n'urwongereza, bamwe mu babyeyi bati burya kutiga biragatsindwa.

Gahongayire Beathe, amaze imyaka ine arerera muri Shalom Stars Academy. Ahamya ko ireme ry'Uburezi abona muri iki kigo riri ku rwego yishimira ndetse kuri we bakaba banafite akarusho mu kwegera abana n'ababyeyi babo hagamijwe gutanga Uburere n'uburezi biremamo umwana uzigirira akamaro akaba uwo Igihugu gikeneye.

Hari icyo asanga iki kigo kirusha henshi mu bindi bigo by'amashuri ndetse bamwe ngo bakwiye kuza kuhigira. Ati' Imibanire y'Ubuyobozi bw'ikigo, Abarezi n'Ababyeyi mbona ari myiza kuko nk'Ubuyobozi bw'aha bujya bugira na gahunda yo gusura abana barererwa aha ng'aha, bakabasanga mu ngo iwabo, bakamenya umwana uko abayeho mu muryango, imbogamizi ashobora kuba ahura nazo mu rugendo rwo kuva aho ataha kugera ku ishuri. Kugira uwo mwanya cyangwa se uwo muhate wo kuza gusura abana iwabo mbibonamo ikintu gikomeye kigaragaza imikorere myiza no kubaka imikoranire n'ababyeyi mu gufatikanya kurera umwana bikwiye'.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika wari witabiriye ibirori bisoza uyu mwaka w'Amashuri muri Shalom Stars Academy, yashimye imikorere n'imikoranire hagati y'Ubuyobozi bw'Ikigo ndetse n'Abakozi, imibanire yabo n'Ababyeyi, abasaba kurushaho kubaka ubwo bumwe bugakomera kugira ngo bafatikanye mu guha umwana Uburere n'Uburezi bikwiye.

Yabijeje ko nk'Ubuyobozi bafatanije kurerera Igihugu, ntacyo bazababurana, ko mu bishoboka byose bazafatikanya kugira ngo Uburezi n'Uburere bukwiye Umwana abuhabwe kandi neza.

Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu.

Yasabye Ababyeyi by'Umwihariko Komite yabo gukora ibishoboka bakaba hafi n'Ubuyobozi bw'Ikigo, bagafatikanya birinda icyuho icyo aricyo cyose cyatuma Umwana atitabwaho bikwiye kuko kumutererana ari ugutererana Igihugu.

SHALOM Stars Academy, ni ikigo imfura zacyo zigeze mu mwaka wa kane w'amashuri abanza. Bafite ibyumba 12 by'amashuri ariko bakaba biteguye kwagura ikigo bubaka ibyumba by'amashuri 16 muri uyu mwaka w'amashuri wa 2024-2025, aho bizaba bigeretse. Ubuyobozi bw'iri shuri, buhamya ko kubera Imiyoborere myiza na Politiki y'Igihugu ibyo bifuza kugeraho mu gutanga Uburezi n'Uburere bifite ireme bazabigeraho bafatanije.

Uhagarariye Komite y'Ababyeyi yijeje ubufatanye butuma umwana yitabwaho kurusha.
Uhagarariye Uburezi mu Murenge yashimye imikorere y'iki kigo anashima uburyo ubuyobozi n'ababyeyi bashyize hamwe.
Abana bakuyemo impuzankano barawukata(umuziki).

Uwo ufite Microphone, ni umwarimu watunguwe, abana baramuririmbira bizihiza Isabukuru ye y'Amavuko.

Bakase Umutsima( Keke) barasangira.

Uwo mubyeyi( umuyobozi w'ikigo) mu rugwiro rwinshi uhoberana cyane n'umwana.
Abana kumwisanzuraho n'uburyo bahoberana byakoze ku marangamutima ya benshi mu babyeyi.
Nyuma ya byose, basangiye ifunguro.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/07/11/kamonyi-rugalika-ishuri-shalom-stars-academy-ryijeje-ababyeyi-kudatezuka-ku-gutanga-ireme-ryuburezi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)