Mu kwamamaza Paul Kagame nk'Umukandida rukumbi w'Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Abanyarukoma kuri uyu wa 05 Nyakanga 2024 bahamije ko amahitamo yabo mu matora ateganijwe ari 'Igikumwe ku Gipfunsi'. Bizeje Uzziel Niyongira uhagarariye FPR-INKOTANYI(Chairman) mu karere ka Kamonyi ko kuba ntacyo baburanye Paul Kagame nawe ntacyo azababurana.
Uzziel Niyongira(Chairman), yabwiye intore z'Umuryango FPR-INKOTANYI n'Abanyarukoma muri rusange ko' Paul Kagame, niwe mukandida wacu. Uru rugendo rw'imyaka 30 niwe warutuyoboyemo, turishimye kdi turanyuzwe'.
Nyuma y'umwanya utari muto Abanyamuryango baririmba indirimbo z'Umuryango, bavuga ibigwi bya Paul Kagame n'ibyiza bakesha FPR-INKOTANYI, Uzziel Niyongira yarababwiye ati' Nta gushidikanya, ntabwo ari ibyo gukeka, iyi manda y'imyaka itanu 2024-2029 twe Abanyarukoma twarabirangije, icyo dusigaje ni ku itariki ya 15 Nyakanga, Igikumwe ku gipfunsi imbere y'ifoto ya Paul Kagame'. Yakomeje abibutsa ko nyuma yo kwitorera Paul Kagame bazava mu bwihugiko bagahita bahabwa urundi rupapuro bazatoreraho Abadepite b'Umuryango FPR-INKOTANYI.
Avuga ku gutora Abadepite batanzwe n'Umuryango FPR-INKOTANYI nyuma y'uko bazaba bamaze kwitorera Paul Kagame ngo akomeze ayobore u Rwanda, yagize ati' kubatora ni ugushyira igikumwe ku birango by'Umuryango FPR-INKOTANYI, bityo ukaba utoye Abadepite bazafasha Chairman wacu gutora amategeko meza abereye Abanyarwanda twese'.
Yasabye abitabiriye iki gikorwa cyo kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR-INKOTANYI ko bajyana ubutumwa ku batabashije kuboneka, bakababwira ko gahunda ari ugutora Paul Kagame bashyira Igikumwe ku gipfunsi babisoza bakareba ahari ibirango bya FPR-INKOTANYI bakitorera Abadepite bayo.
Uzziel Niyongira (Chairman), yakomeje abwira Intore z'Umuryango FPR-INKOTANYI n'Abanyarukoma muri rusange ko gutora Paul Kagame, gutora Abadepite ba FPR-INKOTANYI ari' Ugutora Ubumwe bw'Abanyarwanda, Demokarasi y'Abanyarwanda ndetse n'Iterambere ry'Abanyarwanda rigera kuri buri wese'.
Uretse kwamamaza Paul Kagame nk'Umukandida rukumbi w'Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, hanamamajwe Abakandida Depite b'Umuryango FPR-INKOTANYI, aho abari kumwe n'Inkotanyi za Kamonyi bahagarariye abandi ari; Uwamahoro Prisca na Munyandamutsa Lean Paul. Biyeretse Intore z'Umuryango FPR-INKOTANYI n'Abanyarukoma muri rusange, babasaba gutora Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bagakomeza kubaka u Rwanda rubereye buri wese.
Dore amwe mu mafoto yaranze uyu munsi;
Munyaneza Théogène