Dr Frank Habineza ni umwe mu bakandida bahatanira kwegukana instinzi mu matora y'umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda yatangiye kuri uyu wa 14 Nyakanga ku banyarwanda batuye mu mahanga. Ni mu gihe Abanyarwanda batuye mu gihugu bari gutora kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024.
Nk'uko n'abandi banyarwanda bafite uburenganzira bwo gutora, Dr Frank Habineza waretse ubwenegihugu bwa Canada akemera kuba umunyarwanda utavangiye, yatoreye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, mu Kagari ka Bibare.
Nyuma yo kuva mu cyumba cy'itora, Dr Frank Habineza yabwiye itangazamakuru ko yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza afite icyizere cyo gutsinda amatora kandi kugeza magingo aya bitari byahinduka agifite icyizere.
Yagize ati: "Icyizere ndacyagifite, twasoje mfite icyizere cyo gutsindira Ubuperezida kuri 55% ndetse ishyaka ryacu na ryo rizatsinda amatora y'Abadepite, byibura tuzabone 20. Ni cyo cyizere mfite ntabwo ndagitakaza".
Yashimiye uburyo yakiriwe neza n'abaturage bose aho yagiye kwiyamamaza, ndetse akaba anatoye abona ibintu byose birimo gukorwa mu mucyo no mu bwisanzure.Â
'Twazengurutse Igihugu cyose, abaturage baratwishimiye aho twagiye mu gihugu cyose baduhaye n'impano hirya no hino mu gihugu, kandi baranatubwiraga ko bazadutora.'
Dr Frank Habineza yatoreye mu karere ka Gasabo
Dr Frank Habineza yageze kuri site y'itora ari kumwe n'umufasha we
Dr Frank Habineza yavuze ko hari intambwe muri Demokarasi u Rwanda rumaze gutera
Umufasha wa Dr Frank Habineza nawe yatoye
Dr Frank Habineza yizeye ku kigero cya 55% gutsinda amatoraÂ