Kandida-Perezida Mpayimana Phillipe wishimira... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko kuwa 14 Nyakanga 2024 abanyarwanda baba hanze batoye Perezida n'Abadepite, ibikorwa by'amatora byakomeje kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari mu gihugu.

Mpayimana Phillipe uri mu bakandida batatu biyamamariza kuba Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, yitabiriye aya matora aho yatoreye kuri site yitora ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Mu mwaka wa 2017, uyu mugabo utarabashije kugeza amajwi 1%, yavuze ko afite icyizere cyo kugira amajwi yo hejuru mu matora y'uyu mwaka, agaragaza ko nubwo atazagira 100% ariko yifuza ko abo bahatanye bazayagabana kandi yizeye ko ari ko bizagenda.

Ku byerekeranye n'ibyo yagarutseho mu kwiyamamaza kwe azakora naba Perezida birimo nko kuvugurura Kigali Convention Center (KCC), yatangaje ko nubwo atatorwa azakurikirana ko bishyirwa mu bikorwa.

Ati: 'Ndamutse ntsinze, nzabishyira mu bikorwa, ntanabikoze abantu bananyibutsa kuko nabitangaje ku mugaragaro. Ntsinzwe, nabwo uwatsindiye uyu mwanya ni ukumubaza impamvu atabikora kandi Abanyarwanda barabishimye.'

Yagaragaje ko ntacyo yanenga Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), avuga ko ibintu bimeze neza ndetse byihuta, asaba ko bibaye na byiza ubu buryo bwakoreshejwe (bwo guhuza amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite) bwagumaho kuko ari bwiza cyane.

Mpayimana Phillipe wiyamamariza kuba Umukuru w'Igihugu ubwo yageraga kuri site y'itora Ubwo Mpayimana yashyiraga urupapuro rw'itora ahagenewe gushyirwa amajwi ku mwanya w'Abadepite 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144967/kandida-perezida-mpayimana-phillipe-wishimira-uko-amatora-ari-kugenda-yatoreye-muri-nyarug-144967.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)