Kandida-Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanne... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha ya saa Saba zo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, Kandida-Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bwo bageze kuri site y'itora i Kagugu.

Ubwo yahageraga yasuhuje abo ahasanze, ajya ku murongo gutegereza nk'abandi hamwe n'umufasha we, agezweho arinjira yerekana irangamuntu anasobanurirwa uko gutora bikorwa.

Mbere gato kandi i Kagugu hatoreye abahungu ba Paul Kagame babiri, Ivan Cyomoro Kagame na Captain Ian Kagame.

Kimwe n'umukobwa we Ange Ingabire Kagame wari kumwe n'umugabo we bose babanje kujya ku murongo bagategereza nk'abandi.

Ibirebana n'amatora biteganijwe ko biza kugera ku musozo saa Cyenda, hagakurikiraho kubarura amajwi ku mwanya w'umukuru w'igihugu n'Abadepite.

Kuwa 16 Nyakanga 2024 hazatorwa ibyiciro by'abadepite bahagarariye abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga, bazatorwa mu buryo bwihariye.

Uyu munsi hararara hatangajwe icyerekezo cy'amatora, amajwi aba amaze kubarurwa mu gihe byitezwe ko aba arenga 60% na 70%.

Kuwa 27 Nyakanga 2024 ni bwo hazatangazwa bidasubirwaho ibyavuye mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite.

Ivan Cyomoro Kagame imfura Paul Kagame ubwo yatoraga anashyirwaho akamenyetso kagaragaza ko yamaze gutoraCaptain Ian Kagame ashyira urupapuro rw'itora ahabugenewe nyuma yo gutora


Paul Kagame yatoreye i Kagugu mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali

Ange Kagame n'umugabo we Bertranda Ndengeyingoma nabo babanje gutegereza Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gusuhuza abo basanze ubwo bari bategereje gutoraPerezida Kagame yabanje kwerekana ibyangombwa anasoje ashyirwaho ikimenyetso cy'uko yatoyeKandida-Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batoye mu matora akomatanije y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144973/kandida-perezida-paul-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-batoreye-i-kagugu-muri-gasabo-144973.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)