Kanombe: Bahaye isezerano FPR Inkotanyi yatumye umurenge wabo uhinduka umujyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo aba banyamuryango bamamazaga umakandida wa FPR Inkotanyi ndetse n'abadepite kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, bagaragaje intambwe umurenge wabo umaze gutera yatumye ubu na wo ubarirwa mu gice cy'umujyi.

Chairperson wa FPR Inkotanyi muri Kanombe, Mutiganda Amoni, yavuze ko uyu murenge mbere warangwaga n'ibibazo byo kutagira amazi ndetse n'imihanda mibi ariko ko ubu itandukaniro rikaba rigaragarira buri wese.

Yagize ati 'Ubu igihe cy'impeshyi kiri kurangira ariko nta muturage ukijya mu bishanga gushakayo amazi dufite ibigega bibiri binini biyaha abaturage bose. Mbere kandi wasangaga kuza i Kanombe ari ikibazo kubera umuvundo w'imodoka twagiraga agahanda kamwe gusa,"

"Ubu dufite imihanda myinshi iyo uhaje udashaka guca ku Kabeza uca mu Busanza agahinguka ahitwa ku muyange cyangwa waba uvuye mu Busanza udashaka guca ku Kabeza ugaca ahitwa mu Itunda'.

Mutiganda yongeyeho ko mu rwego rwo gukomeza muri uwo mujyo w'iterambere abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kanombe amajwi yabo bazayahundagaza kuri uyu muryango mu matora ya Perezida n'ay'abadepite.

Umuturage witwa Nsengiyumva Jean Damascène yatanze ubuhamya bw'uburyo yageze muri Kanombe ari umukozi wo mu rugo utazi gusoma no kwandika ariko ubu akaba afite imiryango itanu y'ubucuruzi, imodoka ye agendamo, inzu atuyemo ku Kabeza n'irindi shoramari mu bindi bice bitari Kanombe.

Yavuze ko ibyo byose abikesha ubuyobozi bwiza bwazanye amahoro no kudaheza buri munyarwanda mu iterambere.

Ati 'Sinasigaye inyuma kandi byose tubikesha Igihugu cyiza gifite ubumwe, demokarasi n'amajyambere. Imbere ni heza kandi ku itariki 15 Nyakanga tuzatora intore izurusha intabwe ikomeze ituyobore'.

Kandida Depite Nkuranga Egide yasezeranyije abatuye Kanombe ko iterambere bafite uyu munsi rigiye kwiyongeramo ikibatsi nibatora FPR Inkotanyi.

Yagize ati 'Nka mwe rubyiruko nk'uko Chairman yabibabwiye ko ari mwe mbaraga z'Igihugu zizarinda ibyagezweho, ni yo mpamvu hari gahunda yo kubaremera imirimo kugira ngo mwivane mu bukene mukirigite ifaranga mugire ubwo bushobozi bwo kwirinda no kurinda Igihugu cyacu'.

Nkuranga kandi yibukije abaturage babarirwa mu bihumbi 20 bari bateraniye kuri site y'ahahoze APEKA Kanombe ko mu Karere ka Kicukiro hari gusubirwamo igishushanyo mbonera kugira ngo buri wese akibonemo kandi ko ibyo bizagerwaho nibabatora bakabasha gushyiraho amategeko atuma ibyo uyu muryango ubateganyiriza byose bishyirwa mu bikorwa batibagiwe no kugenzura ibikorwa bya guverinoma.

Kandida Depite Nkuranga Egide yasezeranyije abatuye Kanombe ko iterambere bafite uyu munsi rigiye kwiyongeramo ikibatsi nibatora FPR Inkotanyi.
Chairperson wa FPR Inkotanyi muri Kanombe, Mutiganda Amoni yavuze ko uyu murenge mbere warangwaga n'ibibazo byo kutagira amazi ndetse n'imihanda mibi ubu bikaba byarabaye amateka
Nsengiyumva Jean Damascène yatanze ubuhamya bw'uburyo yageze muri Kanombe ari umukozi wo mu rugo utazi gusoma no kwandika ariko ubu akaba afite imiryango itanu y'ubucuruzi, imodoka ye agendamo
Kimwe mu byo Kanombe yishimira harimo imihanda ya kaburimbo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kanombe-bahaye-isezerano-fpr-inkotanyi-yatumye-umurenge-wabo-uhinduka-umujyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)