Karongi: Batatu bakekwaho gutwika ibiraro by'abaturage hagapfiramo ingurube, batawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Karongi, Akagari ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi ku wa 22 Nyakanga 2024.

Mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Nyakanga 2024 ni bwo abaturage babonye ikiraro cya Mukeshimana Dative kiri gushya, abanyerondo n'abaturage bajya kukizimya ariko ingurube yarimo ihiramo irapfa.

Ubwo bari bamaze kuzimya icyo kiraro babonye ku wundi muturage witwa Nshimyumukiza Emmanuel ikindi kiraro kirimo inyana na cyo kiri gushya bajya kukizimya ku bw'amahirwe iyo nyana babasha kuyitabara ikiri nzima.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura, Saïba Gashanana, yabwiye IGIHE ko bageze aho byabereye baganira n'abaturage ariko bakaba bataramenya impamvu nyakuri yatumye ibi biraro bitwikwa icyakora ngo hari abantu batatu batawe muri yombi.

Ati 'Hari abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho gutwika ibi biraro. Bafungiye kuri sitasiyo y'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB mu murenge wa Bwishyura'.

Hari amakuru avuga ko itwikwa ry'ibi biraro ryaba rikomoka ku makimbirane ashingiye ku mitungo, icyakora Gitifu Gashanana yavuze ko amakuru yatanzwe n'abaturage batahita bayafata nk'ukuri ko ahubwo bategereje ikizava mu iperereza riri gukorwa n'inzego zibifitiye ubufasha.

Muri aka gace habereye inama yitabiriwe n'Umuyobozi wungirije w'Akarere ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Niragire Theophile, inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'umurenge wa Bwishyura.

Ubuyobozi bwashimiye abaturage n'abanyerondo bihutiye gutabara bagenzi babo bahuye n'ikibazo ibiraro byabo bigatwikwa, bubasaba gukomeza kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe no kwiyambaza inzego z'ubuyobozi zikabafasha igihe hari ibyo batumvikanyeho kuko inzego zo mu Rwanda zubatse kuva ku Isibo kugera ku nzego nkuru z'igihugu.

Abaturage muri rusange basabwe kubana mu mahoro no kwirinda amakimbirane kuko nta kibazo na kimwe cyakemukira mu makimbirane.

Batatu bakekwaho gutwika ibiraro by'abaturage i Karongi batawe muri yombi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-batatu-bakekwaho-gutwika-ibiraro-by-abaturage-hagapfiramo-ingurube

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)