Ibikorwa byo kwamamaza Umukandida w'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda( Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika byakomereje mu karere ka Karongi. Iri shyaka ryijeje abaturage bakurikiye imigabo n'imigambi yaryo ko rizakora ubuvugizi bwisumbuye ku misoro y'ubutaka.
Mu murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi niho Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryakoreye ibikorwa byo kwamamaza abakandida baryo barimo Dr Frank Habineza uhatanira kuba Perezida wa Repubulika ndetse n'Abakandida baryo 50 bashaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Bamwe mu baganiriye n'Umunyamakuru wa intyoza.com, bavuga ko kwitabira ibi bikorwa bituruka ku kuba baramaze gusobanukirwa n'amahame ya Demokarasi, bakaba baha agaciro ibitekerezo bitandukanye ariko byuzuzanya.
Dr Frank Habineza, umukandida rukumbi w'iri shyaka ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, avuga ko ibyo ishyaka ayoboye ryakoreye ubuvugizi mu myaka bamaze mu Nteko Ishinga Amatekego byakemutse ku kigereranyo cya 70%.
Mu rwego rw'Ubukungu, Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ririzeza abaturage ko rizaharanira kugabanya inyungu ku nguzanyo baka muri Banki kuko ahanini usanga zitajyane n'ijanisha bunguka mu mishinga bashoye.
Kubijyanye n'Ubuzima, iri shyaka rirashaka ko Umunyarwanda azajya agura imiti yose yishingiwe n'ubwisungane mu kwivuza. Uyu mukandida Dr Frank Habineza avuga kandi ko azaca akarengane kabera mu bigo ngororamuco.
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, ni rimwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta ryemerewe gukorera mu Rwanda rikaba muri manda ishize ryabashije kubona imyanya mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda umutwe w'Abadepire no muri Sena.
Ngoboka Sylvain
intyoza