Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI na benshi mu baturage bo mu Murenge wa Mulundi ho mu karere ka Karongi basaga ibihumbi 30, bahuriye ku kibuga cy'umupira cya Munzanga  bahiga gutora Paul Kagame na FPR-INKOTANYI ijana ku ijana(100%). Bahamya ko ibyo ari ukugira ngo bahamye ukwemera kwabo mu rugendo rwo gukomeza kugendana mu iterambere rikwiye buri wese. Bavuga ko tariki ya 15 Nyakanga itinze kugera.
Ibi babigarutseho ubwo bakiraga ukwiyamamaza k'Umukandida w'Umuryango FPR-INKOTANYI hamwe no kwamamaza abakandida Depite biyamamariza kuba intumwa za Rubanda batanzwe na FPR-INKOTANYI.
Umuhoza Marie Grace, yagize ati' Nakoze impanuka ikomeye! Namaze igihe kirekire ntagenda!, gusa kubera ko Intore izirusha intambwe Paul Kagame yashyizeho ubwisungane mu kwivuza (Mituel de sante) nabashije kuvurwa ndakira ubu ndi umucuruzi ukomeye. Nta wundi ukwiye ijwi ryange atari Paul Kagame na FPR-INKOTANYI'.
Ndihokubwayo Forduard, umuyobozi wungirije w'Umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw'Akarere ka Karongi yasabye Abaturage kuzitabira ku bwinshi amatora Kandi bakubahiriza amasaha, ku buryo uwakerewe azaba ari ku biro by'itora I saa moya z'igitondo. Yabibukije kandi ko bazagenda bitwaje Indangamuntu, nta birango by'imitwe ya Politiki bambaye kuko bibujijwe.
Igikorwa cyo kwamamaza, haba abakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse n'Abakandida ku mwanya w'Abadepite, baba abigenga cyangwa abatanzwe n'imitwe ya Politiki( Amashyaka cg Umuryango) kirarangira none ku I saa sita z'ijoro.
Amatora, haba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n'Abakandida Depite muri rusange giteganijwe kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga 2024. Gusa, ku banyarwanda baba hanze y'Igihugu( Diaspora) baratangira amatora kuri iki cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024. Ni mu gihe tariki 15 Nyakanga ari Abanyarwanda bari imbere mu gihugu naho bucyeye bwaho tariki 16 Nyakanga ni amatora ku byiciro byihariye.
Sylvain Ngoboka / intyoza