Kayonza: Ab'i Rukara na Gahini bashimiye FPR Inkotanyi yabegereje Kaminuza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigarutseho ku wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 ubwo Abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi biyamamarizaga mu mirenge ya Gahini na Rukara yo mu Karere ka Kayonza. Banamamaje kandi Paul Kagame, Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n'uyu Muryango.

Mu Murenge wa Gahini hari Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'Uburezi. Abaturage bavuga ko kuva iyi Kaminuza yahagera yahinduye ubuzima bwabo kuko abanyeshuri baho bakodesha inzu zabo, bagatega moto, bagahaha ndetse bakanasusurutsa imirenge ya Rukara na Gahini.

Kabasinga Aliane utuye mu Kagari k'Urugarama mu Murenge wa Gahini, yavuze ko muri uyu Murenge bafite byinshi byo gushimira ubuyobozi bwiza buyobowe na FPR-Inkotanyi harimo na Kaminuza nziza ya Rukara yabegerejwe ikabafasha mu kongerera agaciro aka gace.

Ati ' Nkanjye nahabonye akazi ko gukora amasuku, mu gihe nahakoraga amafaranga nahakuye yafashije umuryango wanjye mu iterambere, ku bijyanye n'abafite inzu z'ubukode abanyeshuri bajyamo bakabaha amafaranga bikabafasha kwiteza imbere. Kuba rero hano i Gahini hari Kaminuza hari icyo yahinduye kinini mu mibereho y'abahatuye.'

Kayitesi Odette utuye mu Mudugudu wa Videwo we yagize ati 'Twari tumeze nk'abari mu bwigunge muri Gahini nta terambere rihari, Kaminuza rero ihageze abantu benshi twahabonye akazi, abazi imirimo yo kubaka barakora bituma Gahini twiteza imbere.'

Zimurinda Frederic utuye mu Kagari ka Kahi, usanzwe ukora akazi k'ubumotari, yashimiye ubuyobozi bwiza burongojwe imbere na FPR-Inkotanyi bwabahaye Kaminuza igatuma muri uyu Murenge haba urujya n'uruza rw'abantu benshi ari nako amafaranga aba agera ku bantu benshi.

Yavuze ko abamotari muri iki gihe basigaye binjiza amafaranga menshi bakura ku bagenzi benshi basigaye bahagaragara.

Nyinawumuntu Agnes wo mu Murenge wa Rukara we yavuze ko bari bazi Kaminuza ya Butare gusa ariko ngo imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi yatumye ibazanira Kaminuza hafi, ifasha abaturage benshi kwiteza imbere kuko yabaye isoko y'ibyo bahinga.

Gakwerere Josam ukuriye ibikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gahini, yavuze ko hari byinshi bishimira ubuyobozi bwiza bwabagejejeho birimo Kaminuza ya Rukara, ibitaro bya Gahini biri ku rwego rwa kabiri, ubuhinzi n'ubworozi buteye imbere.

Yavuze ko ubundi akenshi mu gihe cy'impeshyi wasangaga aborozi benshi babunza imitima kubera kubura amazi y'inka. Yavuze ko kuri ubu Leta yabubakiye ibyuzi inka zinyweramo, inigisha aborozi uko bahunika ubwatsi kuburyo ngo ubuzima busigaye bumeze neza.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bijeje uyu muryango ko bazawutora kugira ngo iterambere rikomeze kubageraho yaba mu matora y'Abadepite ndetse n'aya Perezida wa Repubulika.

Abakandida Depite basabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gukomeza kugirira icyizere uyu muryango
Ab'i Kayonza bashimiye FPR Inkotanyi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ab-i-rukara-na-gahini-bashimiye-fpr-inkotanyi-yabegereje-kaminuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)