Kayonza: Abaturage barashima ko abana babo bafashijwe kwiga hafi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Basezeranyije Perezida Kagame kuzamutora 100% kugira ngo iterambere rikomeze ribagereho.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024 ubwo Abakandida Depite b'umuryango FPR-Inkotanyi biyamamarizaga mu Murenge wa Kabare. Hanamamajwe kandi Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

Ukuriye ibikorwa byo kwamamaza mu Murenge wa Kabare, Munyaneza Joseph, yavuze ko muri uyu Murenge bafite byinshi bishimira bagejejweho na FPR-Inkotanyi birimo kuba barakuwe mu icuraburindi, kuba baregerejwe amashuri hafi n'amasoko byose bakaba babishingiraho bizeza Paul Kagame na FPR kuzabatora.

Ati 'Igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga, hano habaga ikigo kimwe ariko nyuma y'aho FPR ibohoreye igihugu igahagarika Jenoside, hagiye hubakwa amashuri meza agezweho. Ubu uyu munsi dufite ibigo by'amashuri 11 kongeraho ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro. Ubuhinzi dukora ni bwiza, mbere wavuga hano ukarema isoko rya Kabarondo none twubakiwe amasoko mato n'agakiriro bifasha abaturage.'

Hakizimana Protais yavuze ko kuri ubu bishimira ko begerejwe ibigo by'amashuri hafi byabafashije kugabanya ingendo ndende abana bakoraga.

Ati 'Ubu metero 500 nizo umwana akora ajya ku ishuri ni ibyo kwishimira rero. Kera twaremaga isoko rya Kabarondo tugakora urugendo rw'amaguru rw'amasaha atanu kugenda no kugaruka, ubu rero batwubakiye amasoko hafi ku buryo kugezayo ibicuruzwa byoroshye.'

Dusabimana Elizabeth utuye mu Kagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare yavuze ko abana be mbere bakoraga urugendo rw'amasaha abiri bagiye kwiga, ni ibintu ngo byabaruhuye cyane kuko ngo kugira ngo badakererwa bazindukaga cyane.

Ati 'Ubu bajya ku ishuri bukeye batarwana n'ijoro kandi noneho banarira ku ishuri ntabwo tukigorwa no gutekereza ko tureka imirimo kugira ngo tuze gutekera abanyeshuri. Isezerano twamwizeza rero ni uko tuzatora Paul Kagame 100%.'

Ntabareshya Didas we yavuze ko yishimira ko FPR-Inkotanyi yatumye yorora inka mu gihe atabitekerezaga. Yavuze ko inka yahawe yatumye abana be banywa amata, abona ifumbire bifasha urugo rwe gutera imbere mu buryo bugaragara.

Ati 'Ndizeza Paul Kagame ko nzamutora mwiture ko yampaye inka akanatuma mbasha kwikura mu bukene, ikindi namwizeza ni uko iterambere maze kugeraho ntazasubira inyuma.'

Muri aka Karere ka Kayonza abakandida depite bari kuhiyamamariza ba FPR-Inkotanyi barimo Uwamariya Odette, Basiime Doreen na Kanamugire James bakaba bari kugenda bageza imigabo n'imigamb yabo ku baturage.

Akanyamuneza kari kose ku baturage ba Kabare
Abaturage ba Kabare bavuga ko abana babo basigaye biga hafi, bakaba bijeje Paul Kagame kuzamutora
Munyaneza Joseph, yavuze ko biteguye gutora FPR-Inkotanyi kugira ngo iterambere rikomeze kubageraho
Dusabimana Elizabeth yavuze ko azatora Paul Kagame kugira ngo akomeze kugerwaho n'iterambere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abaturage-barashima-ko-abana-babo-bafashijwe-kwiga-hafi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)