Kayonza: Bacyeje imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi yaciye gutwara ababyeyi mu ngobyi bagiye kubyara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024 ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahuriraga hamwe mu kwamamaza Abakandida Depite b'uyu Muryango ari nako bumva imigabo n'imigambi yabo. Banaboneyeho kandi kwamamaza Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Abaturage bo mu Murenge wa Ruramira babwiye IGIHE ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bwigunge muri uyu Murenge nta mazi bafite, nta mashuri, amavuriro n'ibindi bikorwaremezo. Bavuze ko kuri ubu impamvu bashimira FPR-Inkotanyi ari uko yabakuye mu bwigunge ndetse imiyoborere myiza igaca gutwara abagore bagiye kubyara mu ngobyi.

Karimwabo Theogene utuye mu Murenge wa Ruramira mu Kagari ka Bugambira mu Mudugudu w'Agasharu, yagize ati ' Mbere twajyaga kwivuriza i Kaduha duhetse ababyeyi bagiye kubyara mu ngobyi, uyu munsi wa none kubera ko amavuriro yatwegereye basigaye babyarira hafi. Ibyo rero turabishimira Perezida Paul Kagame na FPR-Inkotanyi. Twajyanaga ababyeyi bagiye kubyara kwa muganga mu ngobyi hari n'ababyeyi babyariraga mu nzira ariko ubu ntibikibaho.'

Mutegwaraba Frida we yavuze ko muri uyu Murenge abaturage benshi bajyaga kwivuza magendu ariko ubu bakaba bashimira FPR-Inkotanyi ko ubuyobozi bwayo bwiza bwatumye nta muntu ukivuriza muri magendu.

Ati 'Umuntu yararwaraga ukagenda akaguha imiti atanazi ngo urwaye indwara iyi n'iyi kuko ntabwo bapimaga.Ubu rero batwegereje ibigo nderabuzima, amavuriro y'ibanze menshi kuburyo umuntu afatwa agahita ajya kwivuza kandi bakamuvurira kuri mituweli.'

Mutegwaraba yavuze ko ikindi bishimira mu buzima ari uko begerejwe abajyanama b'ubuzima babakurikirana umunsi ku munsi. Yavuze ko iyo hari umuturage ugize ikibazo cyangwa urwaje umwana Abajyanama b'ubuzima babanza kumufasha bakamuha ubutabazi bw'ibanze kuburyo hari n'igihe imiti bamuhaye ariyo imukiza.

Niyonsenga Joselyne we yavuze ko ashimira cyane FPR-Inkotanyi yabazaniye iterambere ryatumye nta mubyeyi ugitwarwa mu ngobyi agiye kubyara. Yavuze ko byabangamiraga ababyeyi cyane.

Ati 'Mu ngobyi hari ubwo wayijyagamo akaba ariho ubyarira rimwe na rimwe umwana akahaburira ubuzima, ubu rero basigaye batujyana mu Mbangukiragutabara, iba irimo umuganga kuburyo niyo ugize ikibazo agufasha. Ibi byose rero turabishima kuko byazanywe n'imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi.'

Kandida Depite Kanamugire James yasabye abaturage gukomeza kugirira icyizere FPR-Inkotanyi abizeza ko nibatora Umukandida wayo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse no ku badepite izakomeza kubegereza ibikorwaremezo byinshi.

Kuri ubu mu Karere ka Kayonza bafite Ibitaro bibiri bikuru birimo ibya Gahini n'ibya Rwinkwavu, bafite ibigo Nderabuzima 15 ndetse n'Amavuriro y'ibanze 37 agiye ari mu tugari dutandukanye. Bafite kandi abajyanama b'ubuzima 1680 bose bafasha abaturage.

Abakandida Depite barimo Basiime Doreen, Uwamariya Odette na Kanamugire James nibo bari kwiyamamariza mu Karere ka Kayonza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-bacyeje-imiyoborere-myiza-ya-fpr-inkotanyi-yaciye-gutwara-ababyeyi-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)