Kayonza: Ubuyobozi bugiye guca undi muvuno mu kwita ku bana 265 bafite imirire mibi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri aba bana bagaragarwaho n'imirire mibi abari mu muhondo ni 229 mu gihe abari mu mutuku ari 36. Ikigo Nderabuzima cya Mukarange gikorera mu Mujyi wa Kayonza nicyo kiri kwakira abana benshi kuko ari 77, kigakurikirwa n'ikigo nderabuzima cya Buhabwa gifite abana 32, mu gihe Ndego hari abana 18.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko ababyeyi b'aba bana hari byinshi Leta ibafasha kugira ngo abana babo bave mu mirire mibi ariko ko bagiye no gufatanya n'abafatanyabikorwa mu gukomeza kubafasha no kubegera ku buryo bayivamo.

Ati 'Icyo turimo gukorana n'abafatanyabikorwa murabizi ko hari imishinga iri gushyirwa mu bikorwa nka Gikuriro kuri bose, aho dufatanya mu marerero, hari AEE dufatanya mu bukangurambaga n'abandi benshi. Hari n'imishinga yihariye dufatanya tukareba ba bana bari mu mirire mibi hari ibyo bahabwa ku rwego rwa Leta tukanafasha ababyeyi babo bakagira ubumenyi butuma wa mwana ava mu cyiciro kimwe akagera mu kindi.'

Meya Nyemazi yavuze ko kuri ubu bishimira ko imibare igenda igabanuka yaba iy'abana bari mu mirire mibi ndetse n'iy'igwingira, aho bavuye kuri 28% bakagera kuri 22%.

Yavuze ko muri uyu mwaka bafite umuhigo w'uko bazagera kuri 18% kandi ko hari icyizere cyo kuyihashya burundu.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere, JADF, Gahigana Sam, yavuze ko nk'abafatanyabikorwa biteguye gufatanya n'ubuyobozi bw'Akarere. Yavuze ko kuri ubu abarimo Amadini n'Amatorero atakigisha ijambo ry'Imana gusa, ahubwo asigaye anakorana n'ubuyobozi mu guteza imbere umuturage.

Yavuze ko hari abafatanyabikorwa benshi biteguye gufatanya n'Akarere mu kurwanya imirire mibi n'igwingira ku buryo bicika muri aka Karere.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ubuyobozi-bugiye-guca-undi-muvuno-mu-kwita-ku-bana-265-bafite-imirire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)