Keisha yagizwe Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, asabwa kurufasha kwihutisha iterambere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, yabisobanuye kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024, Keisha ni na we muyobozi wa USAID mu Burundi.

Kneedler yagize ati 'Mugenzi wanjye akaba n'inshuti Keisha Effiom ejo yarahiriye kuba umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi. Nishimiye gukorana na Keisha mu gukomeza umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Rwanda no kubyaza umusaruro inkunga y'Abanyamerika mu iterambere ry'u Rwanda.'

Mu muhango wo kurahira, Ambasaderi Samantha Power uyobora USAID yibukije Keisha ko iterambere ry'u Rwanda ryazamutse bidasanzwe mu myaka 30 ishize, nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amuha urugero ko mu rwego rw'ubuzima Malariya yagabanyutse ku gipimo cya 85% mu myaka 10 ishize.

Ambasaderi Power yavuze ko uburezi bw'u Rwanda bwateye imbere mu buryo buhambaye, nubwo bwari bwarakomwe mu nkokora n'iyorezo cya Covid-19 mu 2020 no mu 2021, aho mu 2021 abari bazi gusoma neza bari kuri 54%, mu 2024 bagera kuri 87%.

Ati 'Abanyarwanda bakomeje gushora cyane mu bakiri bato, binyuze mu kongerera imbaraga uburezi no mu guhanga imirimo. Mu buyobozi bwa Keisha, USAID izakomeza kubakira ku bufatanye bwagize uruhare mu byagezweho.'

Mu byo ubuyobozi bwa Keisha busabwa kwibandaho harimo kwifatanya n'Abanyarwanda mu kugabanya impfu z'ababyeyi babyara n'iz'abana bavuka, guhugura abo mu rwego rw'ubuvuzi, gushyigikira iterambere ry'ubukungu by'umwihariko guteza imbere abahinzi bato no kurinda urusobe rw'ibinyabuzima.

Keisha yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije wa USAID mu Rwanda. Asimbuye Jonathan Kamin.

Keisha Effiom wari kumwe na Samantha Power, yasinyiye kuyobora USAID mu Rwanda
Abakozi bo muri USAID n'abadipolomate bakurikiye uyu muhango
Keisha yasabye gufasha u Rwanda kwihutisha iterambere mu nzego zitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/keisha-yagizwe-umuyobozi-wa-usaid-mu-rwanda-asabwa-kurufasha-kwihutisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)