Kenya Airways yimuriye zimwe mu ngendo zayo muri Tanzania ku bw'ikirere kitifashe neza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo iyo sosiyete yafashe mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025, itangaza ko byatewe n'ikirere kitari cyifashe neza na busa, aho cyarimo ibihu, ha handi abapilote batabasha kubona imbere.

Icyakora ntabwo iyo sosiyete yigeze itangaza umubare w'indege zimuriwe ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kilimanjaro mu bisanzwe kinyurwaho n'abagenzi bagera muri miliyoni ku mwaka.

Mu itangazo KQ yashyize hanze, yiseguye ku bakiliya bayo ku bijyanye no gutinda kw'indege zihagurukira n'izigwa kuri icyo Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta, igaragaza ko byose bishingiye ku kubungabunga umutekano wabo.

Iti 'Turamenyesha abakiliya bacu ko bitewe n'uko mu kirere hatagaragara neza bigizwemo uruhare n'ikirere kitari cyifashe neza, zimwe mu ngendo twazimuriye ku bibuga by'indege bya Mombasa na Kilimanjaro.'

KQ yagaragaje ko ku bw'icyo cyemezo 'twiteze impinduka zijyanye no gukerererwa haba ku ndege zigwa cyangwa zigurukira ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta. Twiseguye ku ngaruka zishobora kuba kubera icyo cyemezo, ariko tubizeza ko twashyizeho ingamba zose zituma umugenzi agubwa neza mu mutekano wose usabwa.'

Kenya Airways ni imwe muri sosiyete zikomeye Afurika ifite. Kugeza ubu ifite indege 36, ikaba ijya mu byerekezo 54 birimo 41 byo muri Afurika.

Ifite ubushobozi bwo gutanga serivisi z'ubwikorezi bwo mu kirere ku baturage barenga miliyoni enye ku mwaka.

Kenya Airways ikorera ingendo mu byerekezo 54 bitandukanye
Kenya Airways ntabwo ikiri nyabagendwa by'agateganyo ku bw'ikirere kitifashe neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kenya-airways-yimuriye-zimwe-mu-ngendo-zayo-muri-tanzania-ku-bw-ikirere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)